Yashyizweho kuri24 June, 2017 | 15:56

Madame Jeannette Kagame azageza ijambo ku bazitabira inama ku guteza imbere abagore n’urubyiruko b’u Rwanda

Madamu Jeannette yagiriye uruzinduko i Londres mu Bwongereza aho biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ageza ijambo ku bitabira ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abapfakazi n’abazitabira iyiga ku guteza imbere abagore n’urubyiruko b’u Rwanda (Rwandan Women and Youth Empowerment Conference).
Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana abapfakazi wahujwe n’isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango Loomba Foundation wita ku bapfakazi mu Buhinde, Aziya y’Epfo na Afurika. Wizihizwa buri wa 23 Kamena ukaba warashyizweho mu Ukuboza kwa 2010.

Umuryango Loomba Foundation wita ku bapfakazi, washinzwe na Lord Raj Loomba n’umugore we Lady Veena Loomba ku wa 26 Kamena 1997. Igitekerezo cyo kuwushinga cyavuye kuri nyina Shrimati Pushpa Wati Loomba, wapfakaye afite imyaka 37 mu Buhinde.

Lord Loomba yakozwe ku mutima cyane no guhezwa n’ivangura mu mibereho n’ubukungu abapfakazi bahuraga naryo. Yifashishije uyu muryango akora ibikorwa bitandukanye birimo gukusanya inkunga zo gufasha abapfakazi mu Buhinde, Aziya y’Amajyepfo na Afurika, kwigisha abana babo.

Abakorera kandi ubuvugizi agaragaza ibibazo bahura na byo n’ibindi aho umaze gufasha abagera kuri miliyoni 259. Mu muryango Loomba Foundation bemera ko ikiranga umugore atari umugabo ahubwo ari icyo ashoboye, ariyo mpamvu ibikorwa byawo binibanda mu guharanira uburinganire.

Mu rugendo rwe kandi Madamu Jeannette Kagame ategerejwe n’imbaga y’abanyarwanda baba i Londres n’ahandi i Burayi ejo ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena.

Madame Jeannette Kagame azageza ijambo ku bazitabira inama yiga ku guteza imbere abagore n’urubyiruko b’u Rwanda ‘Rwandan Women and Youth Empowerment Conference.’

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru