Yashyizweho kuri3 April, 2020 | 14:12

# KWIBUKA 26: Impinduka mu mihango yo gutangiza no gusoza icyumweru cyo Kwibuka

Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko hashingiwe ku mabwiriza ya guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda icyorezo cya #Koronavirusi (COVID-19), imihango yo gutangiza no gusoza iminsi irindwi y’icyunamo mu turere gihera tariki ya 7 kigasoza ku ya 13 Mata yasubitswe.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa CNLG Dr. Bizimana Jean Damascène, Abanyarwanda bibukijwe ko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Zimwe mu mpinduka zabayeho mu mabwiriza CNLG iheruka gutanga ni uko igikorwa cyo gutangiza icyumweru k’icyunamo mu turere kitakibaye, abaturage bakaba bazakora ibikorwa byo kwibuka bari mu ngo zabo bifashishije itangazamakuru, bakurikira umuhango nyamukuru wo gutangiza icyunamo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bizakurikirwa n’ijambo nyamukuru ry’uwo munsi.

Igikorwa cyo gusoza icyumweru k’icyunamo cyari giteganyijwe kubera ku i Rebero tariki 13 mata na cyo cyasubitswe.

Mu kiganiro Imvaho Nshya iherutse kugirana na Dr. Bizimana yayitangarije ko kwibuka ari ngombwa kubera kurwanya ikibazo cy’ingengabitekerezo, no gukomeza kuzirikana amateka mabi yaranze u Rwanda, bityo nta kibasha gukoma mu nkokora iyo gahunda.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru