Yashyizweho kuri12 May, 2018 | 13:58

Kuba Jenoside yaratwaye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa si ikintu cyo gufata buhoro-Minisitiri Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yabwiye urubyiruko ko Kuba Jenoside yaratwaye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, atari ikintu cyo gufata buhoro, ndetse anababwira inzira uwashaka kurimbura u Rwanda yakoresha aherako asaba urubyiruko guhora bari maso.

Mu muhango wo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu wabereye ahazwi nko muri Camp Kigali, Minisitiri Kabarebe yavuze ko ingenga bitekerezo ya Jenaside ari nka kanseri kuko yihishamo igihe kimwe ikavumbuka.

Minisitiri Kabarebe yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni nka kanseri, iyo iri mu mubiri iraceceka, yakumva yarawunesheje ikavumbuka. Kuba Jenoside yaratwaye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa si ikintu cyo gufata buhoro, mugomba kurwanya aho mubonye hose ibimenyetso byayo.”

Minisitiri Kabarebe yakomeje agira ati “Imiterere ya kanseri ni nk’umusirikare w’umuhanga cyane, ni kimwe rero n’ingengabitekerezo ya Jenoside, hagomba guhoraho uburyo bwo kuyivumbura. Umuntu wese uzashaka kwica u Rwanda nta handi azahera uretse mu cyiswe amoko, akarucamo kabiri, ni uguhora rero muri maso”.

Umwe mu bana bitabiriye uyo muhango, Ingabire Syntia, yavuze ko hari byinshi yungukiye ku byaranze urubyiruko n’uko agomba kwitwara.

Yagize ati “Menye ko urubyiruko ari rwo rwakoreshejwe rushyira mu bikorwa Jenoside cyane ko ari rwo rwari rufite imbaraga, rwica abantu. Urubyiruko rw’ubu rero twarasobanukiwe, imbaraga dufite ni izo kubaka igihugu cyacu, turwanya Jenoside kandi twizeye ko itazongera kubaho”.

Muri icyo gikorwa, Ntamakemwa Remy wari uhagarariye IBUKA yasabye ko hakongerwa imbaraga mu kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri.

Ati “Twifuza ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwigishwa cyane mu mashuri, abana bakamenya ukuri bityo bakazaba aba mbere mu kuyirwanya. Ku bufatanye n’ubuyobozi bwiza dufite ndizera ko bizakorwa bikazatuma ayo mateka batayabwirwa n’abayagoreka”.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yarusabye kwirinda ibyarutandukanya ibyo ari byo byose, rugafatira urugero ku Nkotanyi kuko ziri ku rugamba zarwanaga nk’Abanyarwanda nta vangura ari yo mpamvu zarutsinze.

Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru