Yashyizweho kuri8 November, 2016 | 09:26

Kigali: Ubushakashatsi bwerekanye ko itangazamakuru ryateye Imbere ho 8.9%

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Ugushyingo, abanyamakuru n’inshuti zabo n’abandi bose bafite aho bahuriye n’itangazamakuru, bateraniye muri Kigali Marriott Hotel bizihiza umunsi Mukuru ny’Afurika w’Itangazamakuru.

Uyu munsi mukuru w’itangazamakuru ny’Afurika kandi wari witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yamaze impungenge abanyamakuru bagira impungenge zo kuvuga ibitagenda mu Rwanda, ababwira ko ubivuze agamije kubaka ntawe utamushyigikira
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka
Kuri uyu wa mbere kandi nibwo bahaye ibihembo abanyamakuru bitwaye neza mu murimo bakora w’itangazamakuru; abakorera ibitangazamakuru ndetse n’ibinyamakuru muri rusange. Uyu munsi wo guhemba Abanyamkuru, ibihembo byabo babyise “Development Journalism Awards 2016” mu ndimi z’amahanga.

Ubushakashatsi bwerekanye ko itangazamakuru ryateye Imbere ho 8.9% aho ryavuye kuri 71.5% mu 2013 rigera kuri 82.18% mu 2016. U Rwanda ruza ku mwanya wa 11 mu itangazamakuru ryateye imbere muri Afurika.

Bahembye abanyamakuru bagendeye ku buryo bagiye barushanwa mu mikorere y’akazi kabo, abagize uruhare mugutangaza inkuru zagaraje uruhare mu iterambere ry’Abaturage.

Abanyamakuru bahembwe ni aba bakurikira:

1. Malachie Hakizimana yabaye uwahize abandimu gukora Inkuru zicukubuye dukunze kwita “investigative journalism” mu ndimi z’amahanga. Uyu munyakuru akorera KT Radio. Inkuru ye yavugaga ku mafaranga ya VUP

2. Moses Gahigi, yahembwe nk’umunyamakuru wa mbere mu kwandika inkuru zicukumbuye mu binyamakuru byandika. Uyu Moses yandikira The EastAfrica.com

3. Karegeya Jean Baptiste yahembewe kuba yarahize abandi mu gutangaza inkuru icukumbuwe abinyujije mu binyamakuru byandikira kuri murandasi

4. Akimana Ratifa ukorera RBA yahawe igihembo cyo kuba yaratangaje inkuru yagize uruhare ku iterambere ry’abaturage. Inkuru yakoze yavugaga: ku bana birirwa barinze umuceri.

5. Mbabazi Dolphe (TV1) inkuru: freedom of media

6. UMUTONI Carine wa Radio Rwanda yahawe igihembo nk’umunyamakurukazi watangaje inkuru yitwa “udukoresho dukoze mu birere dusigaye dufasha abagore batwite kwita ku mihango yabo”.

7. Jean Danie Sindayigaya umunyamakuru wa Radio Rwanda yahawe igihembo nk’umunyamakuru wa mbere w’umwaka wa 2016 utangaza amakuru neza kuri radio yatowe n’abaturage aho bamutoye kuri 34.5%

8. Igihe.com cyahawe igihembo nk’ikinyamakuru gisomwa cyane n’abaturage kurusha ibindi binyamakuru byandikira kuri murandasi.

9. Radio Izuba y’abaturage yahawe igihembo nka radiyo inkunzwe n’abaturage kandi ikaba igera hose mu gihugu kurusha andi maradiyo.

10. Bienvenues Redemptus ukorera RBA yahawe igihembo nk’umunyamakuru utangaza amakuru neza kuri Televisiyo kurusha abandi banyamakuru bavuga amakuru kuri Televiziyo.

11. Radio Rwanda yahawe igihembo nka Radiyo ikunzwe cyane n’abaturage mu gihugu ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe byo hanze biyikurikirana neza.

12. Tv 1 yahawe igihembo cya televiziyo yambere ikunzwe cyane kandi ikaba yaratangiye vuba.

Si aba banyamakuru bahawe ibihembo gusa, hari n’abandi babihawe harimo nka:
Nisingizwe Theoneste (RTV)

Yadusoneye Onesphore (Radio Ijwi ry’Ibyiringiro)

1. Ivan Ngoboka (print: independent magazine)
2. Alain Ballen (KT Press online)
3. Celestin Ntawuyirushamaboko
4. Olivier Ngabirano
5. Mugisha Benigne (Imvaho Nshya)
6. Barore Cleophas (Radiyo Rwanda).

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

2 Comments

- January 2017

shоrt-tеrм. lоаns. goоd pгaсticе. customer сhartег. whеn ргoviding рауdaу ог tinyurl.com/hbqzaba#PfQDaqD shoгt-tеrм 1oаns, wе wi1l: > аct fairly, rеаsonably and геsроnsibly in

money next day loan
unsecured personal loans for people with bad credit
instant online loans ireland
bank application
green lending

===>>>>>> tinyurl.com/jde8xnq#EqMHvyQ

Emmy - November 2016

Murakoze cyane ariko twiguxa ko na MUHABURA.rw nayo ubutaha izaze mu binyamakuru bikunzwe kuko muri gukora neza cyane

Izindi nkuru