Yashyizweho kuri8 April, 2017 | 11:30

#Kwibuka23: Kayonza, Mu kagari kamwe haracyari Imibiri 200 y’Abatutsi bazize Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Mu gihe mu kagari ka Nyagatovu ho mu Murenge wa Mukarange akarere ka Kayonza hakiri Imibiri isaga 200 y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri Mata 1994 itari yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burasaba abaturage cyane abagize uruhare muri Jenoside kuba intwari by’umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 bakaba bagaragaza aho iyo mibiri yajugunwe kugirango nayo ishyingurwe mu cyubahiro

Ibi byagarutsweho na Murenzi Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza kuri uyu wa 7 Mata 2017 ubwo muri aka karere hatangizwaga ku nshuro ya 23 Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Meya Jean Claude yagize ati ‘’Turasaba ngo mudufashe by’umwihariko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mutwereke aho mwajugunye imibiri y’Abavandimwe bacu hanyuma tubashyingure mu cyubahiro kandi ni indi ntambwe nziza y’ubumwe n’ubwiyunge mba muteye nk’abanyarwanda cyane ko ari ibintu duhora dukangurirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uhora adutoza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge’’

Si umuyobozi w’akarere ka Kayonza wagarutse kuri ibi cyane ko byashimangiwe na Senateri Mike Ruganwa nawe wari wifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Mukarange mu gikorwa cyo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.

Senatri Mike yagize ati ‘’Muby’ukuri ntawe butatera ipfunwe n’agahinda kumva ko umuntu we atigeze amushyinguramu cyubahiro ndetse atazi n’aho yajugunwe birumvikana ko abagize amahirwe bakarokoka Jenoside bafite ikiniga kumva ko abavandimwe babo ndetse n’ababyeyi babo batazi aho bajugunwe ari nayo mpamvu dusaba by’umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 ngo mugire umutima w’ubutwari mutwereke aho mwajugunye imibiri y’abavandimwe bacu tubashyingure mu cyubahiro’’

Gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu karere ka Kayonza yatangirijwe ahitwa Midiho mu kagari ka Nyagatovu Umurenge wa Mukarange ahari amateka yihariye cyane ko kugeza ubu hakiri imibiri y’Abatutsi 200 itari yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru