Yashyizweho kuri20 May, 2017 | 06:28

Kayonza: Abaturage bati ‘Ntitwiteguye amatora ahubwo ni ubukwe’, Ubuyobozi bwo ngo ni ukwesa imihigo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza barahamya ko itariki ya 04 Kanama atari amatora bazakora ahubwo ari ubukwe bakaba bavuga ko kugeza ubu umugeni wabo bamaze gufata irembo igisigaye ari ubukwe. Ubuyobozi bw’aka karere bwo bukaba buhamya ko ikibarangaje imbere ari uguharanira kuzaba abambere mu kwitwara neza muri iki gikorwa cy’amatora ateganijwe mu Rwanda

Mu gihe komisiyo y’igihugu y’amatora ikomeje imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ategaijwe mu ntangiro z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2017 benshi mu baturage bo mu karere ka Kayonza baganiriye n’Ikinyamakuru MUHABURA.rw bahamije ko barangajwe imbere n’imyiteguro y’ubukwe atari amatora

Mukandima Theodette utuye mu kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Mwiri muri aka karere yagize ati “Twebwe ku itariki ya 04 Kanama twiteguye ubukwe cyane ko amabaruwa twanditse dusaba ko umukuru w’Igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame yatwemerera kuzongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida kandi akaba yarakiye ndetse akanemera ubusabe bwacu hano muri Mwiri buriya nabigereranya no gufata irembo, ubwo rero iyo umuntu yafashe irembo ikiba gisigaye ni ubukwe kuko umugeni aba yaramuhawe”

Mukagihana Penina nawe wo muri uyu Murenge yagize ati “Abadamu inaha I Mwiri ntabwo twatererana umusaza tuzi neza ijambo yadusubije ubu tukaba twarasubijwe uurenganzira rwose twe itariki y’ubukwe iradutindiye ubundi tukahanyurana umucyo kandi twemye”

Florance wo mu kagari ka Gikaya, Umurenge wa Nyamirama ati “Nyakubahwa Paul Kagame ibyo yadukoreye yadushyiriyeho akagoroba k’ababyeyi ubu umugore wese azi uburenganzira bwe nta mugore ugikorerwa ihohoterwa turasobanutse byose tubikesha umusaza wacu dukunda Paul Kagame, nta mpamvu n’imwe izatubuza kumujya inyuma ku itariki ya 04 Kanama twese intero ni imwe rwose”

Aba baturage basaba ko ubwo umukuru w’igihugu azaba amaze gutorwa yabafasha mu kubegereza bimwe mu bikorwa remezo bitari byagera muri aka karere mu mirenge imwe n’imwe

Umunyamakuru wa MUHABURA.rw yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwibambe Console yahamije ko nabo nk’ubuyobozi bafatanije n’abaturage mu myiteguro y’ubu bukwe ndetse banaharanira kuzaba abambere

Visi Meya Uwibambe Console yagize ati “Natwe ntitwabura guhamanya n’ibyo abaturage bashaka cyane ko inyungu duharanira nk’ubuyobozi ari iz’abaturage, rero niba bavuga ko barimo kwitegura ubukwe natwe tugomba kubaba hafi tubakangurira gukosoza amalisiti y’itora, tuganira nabo ku bijyanye n’uburyo bakwicungira umutekano by’umwihariko muri ibi bihe byo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu. Ikindi kandi cy’ingenzi navuga urabizi ko hano iwacu mu Rwanda nanavuga ko ari naryo rya banga tugendana ryayobeye abanyamahanga tugendera ku mihigo ubu ibintu byose ni uguharanira kuba indashyikirwa, ari nayo mpamvu dufatanije n’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage dukomeje kwitegura neza aya matora kugirango tuzabe abambere mu kwesa imihigo y’abitwaye neza mu matora”

Amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe ku matariki ya 03 ku banyarwanda baba hanze y’igihugu na tariki ya 04 Kanama 2017 ku banyarwanda baba imbere mu gihugu, Komisiyo y’igihugu y’amatora ikaba kugeza ubu ikomeje gukangurira abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora kugenzura niba koko bujuje ibisabwa.
Uwibambe Console, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru