Yashyizweho kuri6 November, 2016 | 04:35

Intumwa zo muri Repubulika ya Santarafurika zashimye serivisi za Isange One Stop Centre

Intumwa umunani zo muri Repubulika ya Santrafurika zikora muri Minisiteri y’imibereho myiza y’abaturage n’ubwiyunge, ku itariki 4 Ugushyingo zasuye ishami rya Isange One Stop Centre rya Kacyiru kugira ngo barebe kandi bigire ku mikorere y’iki Kigo nk’uko byatangajwe n’uwari uziyoboye, Dr Ephrem Kosh Komba.

Bahageze bakiriwe n’Umuyobozi wa Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda (KFR) Commissioner of Police (CP) Dr Daniel Nyamwasa wababwiye amavu n’amavuko y’iki kigo.

Batambagijwe ibyumba byayo (Isange - Kacyiru) birimo icyakirirwamo abana, ahakirirwa abantu bakuru, ahakorera abagenzacyaha, kandi basobanurirwa serivisi zibitangirwamo.

CP Dr Nyamwasa yabwiye abo bashyitsi ati:"Twakira abagore, abana n’abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bahohotewe. Serivisi tubaha zirimo kubapima, kubavura, no kubagira inama zitandukanye hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa bakorewe, kandi ibyo byose tubibakorera ku buntu."

Yakomeje ababwira ati:"Dufite abajyanama mu by’ihungabana n’impuguke mu byiciro bitandukanye bita ku batugana. Ikindi kandi turabasura kugira ngo turebe niba hari ubufasha bakeneye nyuma ya serivisi tuba twahahaye."

Mu ijambo rye, Dr Kosh Komba yagize ati:"Twaje guhaha ubumenyi mu Rwanda kubera ubunararibonye bwarwo mu kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bahohotewe."

Yongeyeho ati:"Twashimye imiterere ya Isange, imikorere yayo; ndetse n’uburyo ikorana n’izindi nzego mu gufasha abakorewe bene iri hohoterwa. Twungukiye byinshi muri uru rugendoshuri bizatuma twita ku barikorewe nk’uko twabibonye."

Kugeza ubu Isange ifite amashami mu bitaro by’uturere 28. Iki Kigo cyashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame, binyuze mu Imbuto Foundation.

Isange One Stop Centre igenzurwa na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima, iy’Ubutabera, na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.via:RNP

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru