Yashyizweho kuri12 November, 2016 | 06:02

Inguzanyo ingana 68.200.000 DTS z’Amadetesi agenewe uburyo bwo kurengera abatishoboye - Icyiciro cya III

None kuwa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. yemeje Imishinga y’Amategeko .

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda kuwa 03 Ugushyingo 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu n’umunani n’ibihumbi magana abiri z’Amadetesi (68.200.000 DTS) agenewe uburyo bwo kurengera abatishoboye - Icyiciro cya III;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yashyiriweho umukono i Roma mu Butaliyani ku wa 04 Ugushyingo 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi (IFAD), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itatu n’imwe n’ibihumbi magana atatu na mirongo itanu z’Amadetesi (31.350.000 DTS) n’impano ingana n’ibihumbi magana arindwi na mirongo cyenda z’Amadetesi (790.000 DTS) agenewe Umushinga wo Guteza imbere Umukamo w’Amata mu Rwanda;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 144 yerekeranye n’Inama Nyunguranabitekerezo ku Mategeko Mpuzamahanga y’Umurimo hagati ya Leta, Abahagarariye Abakoresha n’Abahagarariye Abakozi, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi n’Inama Nkuru ya 61 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo ku wa 21 Kamena 1976;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 150 yerekeranye n’imigendekere myiza y’umurimo yemerejwe i Geneve mu Busuwisi n’Inama Nkuru ya 64 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo ku wa 26 Kamena 1978; - Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 154 yerekeranye n’imishyikirano rusange igenga umurimo, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi n’Inama Nkuru ya 67 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ku wa 3 Kamena 1981;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 155 yerekeranye n’Ubuzima n’Umutekano ku kazi, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi n’Inama Nkuru ya 67 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ku wa 22 Kamena 1981;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 181 yerekeranye n’Ibigo byigenga bishakira abakozi akazi, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi, n’Inama Nkuru ya 85 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ku wa 19 Kamena 1997;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano Mpuzamahanga No 187 yerekeranye no guteza imbere ibyerekeye Ubuzima n’Umutekano ku kazi, yemerejwe i Geneve, mu Busuwisi n’Inama Nkuru ya 95 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ku wa 15 Kamena 2006

Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru