Yashyizweho kuri15 March, 2017 | 16:18

Ingona zikeneye kurya abana b’abakobwa hanze aha ni nyinshi mukwiye kwitonda – Depite Tengera

Tengera Francisca, Depite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda akaba no mu muryango w’abanyarwandakazi bari muri iyi nteko ishingamategeko,yabigarutseho mu butumwa yahaye aban a b’abakobwa, abadamu ndetse n’abaturage bo mu karere ka Kayonza ubwo yifatanyaga nabo mu munsi mpuzamahanga wahariwe Abagore ku wa 08 Werurwe 2017.

Muri ibi birori byabereye mu murenge wa Ruramira ho mu karere ka Kayonza, abagore bongeye kwibutswa ko ibikorwa bigamba ko bagejejweho na Leta y’u Rwanda yabasubije agaciro bidakwiye guhagararira aho ngo bishime ahubwo bakwiye gukomez gusigasira ibimaze kugerwaho no gukora ibishoboka byose ngo batere imbere kurenzaho. Umuryango Women For Women International kandi muri ibi birori washyikirije inkunga y’ibikoresho koperative 3 z’abagore zo mu karere ka Kayonza zikorana nayo, “koperative Rukundo Rukara” y’I Rukara yahawe imashini, “koperative Tegura” y’I Kabarondo ihabwa ibikoresho bitandukanye, naho “koperative Umurava-Rurenge” y’I Kabarondo nayo ihabwa imashini. Muri aka karere ka Kayonza, umuryango Women for women international umaze gufasha abagore bagera ku 3000, ubakura mu bukene no mu bwigunge.

Uhagarariye Uyu muryango wa Women for Women International ku rwego rw’igihugu, Uwimana Antoinette yasabye abagore kwishimira intambwe bagezeho aho batinyutse kujya ahagaragara bakagaragaza impano zabo, bityo bakaba batagomba gupfusha ubusa impano zabo, bakagaragaza ibibazo bibugarije cyane cyane ihohoterwa kandi bagafatanya n’abagabo. Uwimana Antoinette yagize ati: ” iterambere ry’urugo ntirireba umugabo cyangwa umugore gusa, buri wese biramureba, twabafunguriye ikigo kigisha abagore ibijyanye n’imibereho n’ubukungu hano I Kayonza, nimukigane murebe ibikorwa bihari mubibyaze umusaruro kuko ari ibyanyu, hari isoko twabubakiye n’ibindi, turashaka ko mwibumbira mu ma koperative mugatera imbere, n’igihugu cyacu kikarushaho gutera imbere”.

Mu Butumwa bwe kuri uyu munsi agendeye ku mikoro ngiro yagiye ikinwa na ba Mutima w’Urugo kuri uyu munsi, Tengera Francisca, yavuze ko hanze aha hari ingona nyinshi zishaka kurya abana b’abakobwa zirimo abagabo bashaka kubayobya ndetse n’ibindi bishuko binyuranye, yashimye ubutumwa bwatanzwe bunyujijwe mu byiciro bitandukanye, agaruka ku nsanganyamatsiko y’umunsi, avuga ko Leta y’u Rwanda yakoze byinshi bigamije gusubiza umugore uburenganzira, birimo gushyiraho amategeko abarengera no kubaha imyanya mu nzego z’ubuyobozi, bityo bakaba batagomba gupfusha amahirwe bagenewe.

Depite Tengeka yagize ati “Hanze aha hari ingona nyinshi ziba zishaka kurya abana b’abakobwa aha ndashaka kuvuga ba bagabo babasambanya bagatuma muva mu mashuli, bya bishuko binyuranye bakoresha ibyo byose ndabasaba cyane mwe mu kiri batoya mubarizwa mu mashuli ko mukwiye kureba amahirwe duhabwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu tukayabyaza umusaruro kuko nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga ngo ‘Munyarwandakazi komeza gusigasira agaciro wahawe’ rero ntago dukwiye gutesha agaciro uwakaduhaye”


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru