Yashyizweho kuri13 May, 2017 | 16:56

Ingabo z’u Rwanda zirashimirwa n’ Abaturage kuburyo butangaje

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania batujwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe barashima ingabo z’u Rwanda ( RDF) ziri kubasanira inzu bemeza ko mu minsi mike yari kuba yatangiye kubagwaho.

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwubatse aya mazu ku buryo butanoze kuko ngo bayahawe ari amatafari yanamye, ndetse ngo amwe muri yo yari yatangiye kugwa.

Kuri ubu aya mazu yatangiye gusanzwa n’ingabo za RDF mu bikorwa ngaruka-mwaka byo gufasha abaturage mu mirimo itandukanye “Army Week”.

Ku bw’aba baturage ngo ni igikorwa kidasanzwe kuko aho babaye igihe kinini (Tanzania) ntibigeze babona abasirikare bitanga bagafasha abaturage nk’uko babibonye ku ngabo za RDF.

Umwe yagize ati “njye navukiye Tanzania, namazeyo imyaka 59 urumva ko atari mike, twari tuzi ko icyo umusirikare ashinzwe ari umutekano ariko abasirikare b’u Rwanda bafite umwihariko, reba nk’ubu aya mazu yacu yari yatangiye kutugwaho kubera uburyo ubuyobozi bwayasondetse, ingabo zacu turazishimye cyane”

Na ho Niyomutima Assinati we yagize ati; “twari twarahangayitse y’uko amazu yacu aheze aho, none tugize amahirwe aba basirikare bari kutwubakira, twari duhangayitse ko izi nzu zizatugwaho, abasirikare bajya badukorera ibintu byinshi byiza, hari nk’igihe tuba dufite ikibazo cy’inzara bakaturwanaho bakadufasha”.

Fufuka Gakuru Benoit, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe avuga ko ikibazo cyabayeho ari rwiyemezamirimo wasize atujuje aya mazu, ati “ikibazo cyabaye kuri aya mazu ni rwiyemezamirimo waje kuyata, amaze kuyata Akarere kiyemeza ko yasanwa muri iki cyumweru cya Army week kugira ngo imirimo yasizwe na rwiyemezamirimo ibashe gusozwa”

Uretse ikibazo cy’aya mazu yari yatangiye kugwa kubera ko rwiyemezamirimo yayasize atuzuye, aba baturage banafite ikibazo cyo kutagira ubwiherero, aho usanga abantu bagera kuri 15 bakoresha ubwiherero bumwe nk’uko babyivugira.

Muri uyu Murenge wa Cyanzarwe hatujwe imiryango 24 yirukanwe muri Tanzania, gusa bamwe muri bo biganjemo abagabo ntibakibarizwa aho batujwe, ngo bakaba baragiye gushaka imibereho mu bindi bice by’igihugu., amazu bahawe usanga yarahindutse nk’amatongo kuko bayataye.
Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania batujwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe barashima ingabo z’u Rwanda
src:Izubarirashe

Yanditswe na Ubwanditsi Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru