Yashyizweho kuri12 May, 2019 | 14:31

Ingabire Victoire yavumbuwe arimo gushaka abasore bajya mu mutwe w’iterabwoba

Ingabire Victoire warekuwe mu mezi umunani ashize ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, yagaragaye ari mu bikorwa byo gushaka abo yifashisha mu guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ku wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, Ingabire yerekeje mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kigina, mu Kagari ka Ruhanga, mu Mudugudu wa NyakarambiII muri Motel yitwa Sun City mu nama byitwaga ko ari iy’ishyaka FDU-Inkingi, yitabirwa n’abantu 22.

Mbere y’uko Ingabire ahagera, uwitwa Ndatinya yari yatumiye abaturage mu mahugurwa, abizeza ko baza guhabwa insimburamubyizi.

Abaturage baritabiriye, bahabwa n’icyo kunywa, nyuma y’akanya gato, Ingabire aba arahageze, yibwira abari bateraniye aho, abagezaho na gahunda y’umunsi.

Umwe mu bitabiriye yavuze ko Ingabire yababwiye ko ashaka abo ashyira mu ishyaka rye, abasaba kurijyamo ndetse na bo bakagira uruhare mu kurizanamo abandi, ariko ababuza kuzanamo ‘Abatutsi’ kuko Ingabire ngo atabakunda.
Ingabire ngo yabasabye kwibanda ku Bahutu bahoze ari abarwanyi.

Uwatanze aya makuru yavuze ko akimara kumva ko imigambi yari ibateranyirije aho atari myiza, yahisemo kuhava aragenda.

Umwe mu bandi batanze amakuru, acyumva uwo mugambi, yahise abimenyesha abayobozi b’inzego z’ibanze, barahagera, basanga iyo nama ikirimo kuba.

Undi wari uri muri iyo nama avuga ko yabajije Ingabire impamvu bagomba kuzana Abayoboke b’Abahutu gusa, Ingabire asubiza ko Abatutsi babayeho neza.

Uwari umubajije icyo kibazo yongeye kubwira Ingabire ko nta mpamvu yo kuvangura Abanyarwanda, abwira Ingabire ko adashobora gukomezanya na bo.

Uwari uhibereye kandi yatangaje ko Ingabire ngo yashakaga cyane cyane urubyiruko rudafite akazi ariko rw’Abahutu.

Ingabire ngo yashakaga no gutwara imyirondoro y’abo bantu ashaka kwinjiza muri ibyo bikorwa.

Mu bandi bitabiriye iyo nama barimo ufite imyaka 18 y’amavuko wabonye ubutumwa bumusaba kwitabira iyo nama, ahagera nyuma asanga Ingabire Victoire yahageze, arimo kuganiriza abayitabiriye.

Uwo wari uyitabiriye avuga ko ari ubwa mbere yari abonye Ingabire amaso ku maso.

Ati “Yatubwiye ko ashaka ko tujya mu mutwe we w’ingabo ashaka gushing ukomeye.”

Yakomeje agira ati“Namubajije ukuntu umuntu utarize yashobora kuba umusirikare, ariko atubwira ko nta kibazo dukwiye kugira kuko byose azabyimenyera.”

Umwe mu bakozi b’akarere ka Kirehe yemereye Muhabura.rw ko aya makuru nawe yayumvise ariko ko nta byinshi ayafiteho.

Icyakora nyuma y’uko iyo nama ye ikomwe mu nkokora n’abayobozi mu nzego z’ibanze, Ingabire yihutiye kujya mu bitangazamakuru mpuzamahanga, avuga ko yabangamiwe n’abo bayobozi babujije inama ye gukomeza.

Ati “Sinzacika intege kugeza igihe nzafungurira urubuga rwa politiki mu Rwanda.

Icyakora ibyo bitangazamakuru ntibyamubajije niba yaba yari afite uruhushya rwo gukoresha iyo nama.

Ni mu gihe mu Rwanda amategeko ateganya ko inama nk’izo ziteranye mu buryo butazwi kandi butasabiwe uburenganzira zitemewe.

Mu gutangira ijambo rye, Ingabire ngo yaciriye amarenga abari aho ko ashaka gushinga umutwe w’iterabwoba umeze nk’igaragara hirya no hino ku isi by’umwihariko muri Afurika. Uwo mutwe ukaba ngo ufite intego yo guteza imvururu no kugumura abaturage kugira ngo bigomeke ku butegetsi buriho.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


18 Comments

Diddy - May 2019

Muratubeshye kbs kd bigaragara

alias - May 2019

ariko arashaka iki yakwicaye hamwe?

R B Jackson - May 2019

Ubundi bamufungur’iki? Muragirango afite gutuza adakomeje kubiba ubugome mubaturage umva niryo vangurape!

Niyobugingo - May 2019

Munjye mureka gusebanya ijyo nitekenika Ingabire ibyo ntabwo yabikora nisebanya buhanga

Kekemu - May 2019

Ubwose ushatse kuvugako inzego zacu zumutekano zidakora neza kuburyo umuntu nka ingabire yageraho ntawubizi agakoresha inama nkiyo uvuga hano murwanda ntibshoboka

- May 2019

Ariko Iyonkuru Niyo Umuntu Wumuma Yakora Ibyo Iyonkuru Musubire Muyitohoreza Neza

KAGEYO - May 2019

NYAMWASA ARAGUSHUKA

- May 2019

Iyo n imitwe barabeshya
Barashaka kongera kumufingila ubusa!!!!!

- May 2019

baba baramufashe? ark amaherezo yibinayahe

umunyarwanda unkunda demokarise - May 2019

Ibinyamakuru dufite murwanda rwose birasekeje aya makuru ndemeza ko afifitse 100% itangaza makuru ryacu wagirango Ni ikinamico

umunyarwanda unkunda demokarise - May 2019

Ibinyamakuru dufite murwanda rwose birasekeje aya makuru ndemeza ko afifitse 100% itangaza makuru ryacu wagirango Ni ikinamico

umunyarwanda unkunda demokarise - May 2019

Ibinyamakuru dufite murwanda rwose birasekeje aya makuru ndemeza ko afifitse 100% itangaza makuru ryacu wagirango Ni ikinamico

umunyarwanda unkunda demokarise - May 2019

Ibinyamakuru dufite murwanda rwose birasekeje aya makuru ndemeza ko afifitse 100% itangaza makuru ryacu wagirango Ni ikinamico

umunyarwanda unkunda demokarise - May 2019

Ibinyamakuru dufite murwanda rwose birasekeje aya makuru ndemeza ko afifitse 100% itangaza makuru ryacu wagirango Ni ikinamico

Kanyamuhanda venuste - May 2019

Yewe ngo akabaye icwende ntikoga koko? umugani uranze ubaye impamo? nibamukanire urumukwiye nuaundi agisohoka muri gereza ntimwibuka ko yavuzeko ntakizatuma ada adakomeza ibikorwa axe bya pokitiki namaremga yacaga

- May 2019

arikose nkuyuwe yaduhaye umutekano aratuvangura kuberiki ko turumwe aha!!!!! nzabandebara

M.I - May 2019

Ibi n’isebanya mu rwanda rwacu nta nama z’abahutu cg abatutsi zibaho.

Yussuf - May 2019

Arko uyu mugore arongeye koko?!ese ubu koko arashaka gusubira muri gereza bahu?bamusubizeyo hakiri kare rwose

Izindi nkuru