Yashyizweho kuri21 December, 2016 | 06:36

Impunzi z’Abarundi Zigomba Koherezwa mu mahanga

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri ushinzwe impunzi Mukantabana ari kumwe na Dr Azam Saber uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bavuga ku bibazo by’impunzi u Rwanda rucumbikiye, Ndetse n’ibyashyizwe mu bikorwa mu mwaka wa 2016 mu rwego rwo gukemura ibibazo by’impunzi byakunze kugaragara hirya no hino mu nkambi.

Mukantabana yatangaje ko mu mugambi wa Leta wo kohereza impunzi z’abarundi mu mahanga ugikomeje gusa ngo hakiri byinshi byo gukorwa mbere y’uko icyo cyemezo gishyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “ Mu gihe cyose i Burundi hakomeza kuba ibibazo, umutekano ntugaruke ngo Abarundi bajye iwabo, mu gihe cyose ibibazo by’u Burundi bifite ubukana bwa politiki nk’ubwo bifite uyu munsi, Leta y’u Rwanda ntabwo yiteguye kumarana izi mpunzi z’u Burundi imyaka myinshi, dore ko na HCR izarangiza ibikorwa byayo hano mu Rwanda mu mpera z’umwaka utaha”

Mu byo yatangaje ko bigomba gukorwa ni nko gushyira abana b’impunzi ku kigero cya 100% mu mashuri yisumbuye naho amashuri abanza akaba ari 50% icyo bikaba bizagerwaho mu mpera z’umwaka wa 2018.

Mukantabana yakomeje avuga ko Leta ifite gahunda yo gushakira buri mpunzi ikarita y’ubwishingizi Mituweri, mu rwego rw’ubuzima.

Mu guteza imibereho myiza yabo kandi, Minisiteri ishinzwe impunzi itangaza ko hakomeje n’umugambi wo kugenera amafaranga impunzi, aho kuzifashisha ibigori ku buryo zibasha guhaha ibyo zishatse nubwo 6300 impunzi ibona ku kwezi ari make.

Nubwo mukantabana yagargaje ko ayo mafaranga ari make, ugeraranyije n’ibikenerwa n’impunzi gusa yatangaje ko bafite imishinga irimo kuganirwaho yateza imbere imfugwa cyane cyane abategarugori.

“ Ubu mu nkambi y’Abarundi ya Mahama, ubu basigaye bakora ubukorikori bw’ubudozi. Mu gihe umugore abashije kurangiza intango, akaba yayigurisha amafaranga y’u Rwanda abarirwa 6000 mu cyumweru, nta cyo yashoye uretse ubwenge. Ibi rero bitatuma nabo babasha kugera ku ntego zacu nk’u Rwanda zo Kwigira”

Ku kibazo cy’impunzi zigomba kujyanwa mu mahanga Dr Azm, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) yagaragaje ko igikorwa cyo kohereza impunzi hanze cyatangiye dore ko impunzi z’abanyekongo zatangiye koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.

Gusa iyi miryango yombi ishinzwe gufasha impunzi yatangaje ko ibintu bizagenda neza mu mwaka wa 2017 , dore ko HCR yamaze gusinyanya amasezerano n’abaterankunga barenga 15, mu rwego rwo gufasha impunzi z’Abarundi ndetse n’Izabanyekongo zizaba zikiri mu Nkambi.

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru