Yashyizweho kuri24 January, 2017 | 17:18

Igitabo cyitwa Intwari Mpinduramatwara, Paul Kagame kizamurikwa ku mugaragaro ku ya 24 Gashyantare

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango Rwanda Youth Organisation for Sustainable Development (RYOSD) rwanditse igitabo ku bikorwa by’indashyikirwa bya Perezida Paul Kagame.

Icyo gitabo cyitwa Intwari Mpinduramatwara, Paul Kagame kizamurikwa ku mugaragaro ku ya 24 Gashyantare muri Serena Hotel.

Umuyobozi wa RYOSD, Hategekimana Richard yabwiye itangazamakuru ko icyo gitabo gifite inomero y’icyemezo mpuzamahanga itangwa n’Ikigo cy’isomero ry’Igihugu bivuze ko cyemewe kugurishwa ku rwego mpuzamahanga; kivuga no ku Rwanda mbere y’Ubukoloni, mu gihe cy’Ubukoloni na nyuma yabwo.

Hategekimana yasobanuye ko bajya gushinga umuryango RYOSD bahereye ku rugero rwa Paul Kagame n’uburyo yateje imbere u Rwanda nyuma ya Jenoside nk’uko byanditse no muri icyo gitabo.

Yakomeje avuga ko banditse kiriya gitabo kugira ngo n’abana bato, baba abariho ubu ndetse n’abazavuka bazamenye ubutwari bwa Perezida Paul Kagame, naho iterambere ry’u Rwanda ryakomotse.

Bavuga ko ubutwari bwa Kagame bwazuye u Rwanda bugashyira abaturage mu mibereho myiza mu gihe gito gishoboka.

Hategekimana avuga ko icya mbere icyo gitabo kigamije ari ugufasha abatuye isi kumenya amateka ibindi bikazavugwa cyangwa bikigwaho nyuma
Umuyobozi wa RYOSD, Hategekimana Richard

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

2 Comments

Malorie - 5 months ago

This way there is nno dependence on you to spend lots
of real money for unleashing brand-new dragons to remain on hard with these participants which
are able to afford putting several hundreds of dollars at this game that is video.

my web blog Forge Of Empires android hack

Manuela - 26 January

Greetings, I do think your site might be having internet browser compatibility problems.
When I take a look at your website in Safari, it looks fine however when opening in I.E., it’s got some overlapping issues.
I just wanted to give you a quick heads up! Other than that,
wonderful site!

Feel free to visit my blog Hack

Izindi nkuru