Yashyizweho kuri21 January, 2017 | 10:24

Icyiciro cya D cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga cyavuguruwe

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga by’umwihariko abafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga “ perimi” rw’icyiciro cya D babonye mbere y’umwaka w’2009, kwihutira kugana iri shami kugira ngo bahabwe urundi ruhushya rwa D1. Ibi ni ibiteganywa n’Iteka rya Perezida ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero 12 yo kuwa 23/03/2009.

Ingingo ya 2 y’iryo teka rya Perezida niyo ishyira mu nzego uruhushya nyarwanda rwo gutwara ibinyabiziga aho ivuga ko uruhushya rw’icyiciro cya D, urufite agenewe gutwara imodoka zifite imyanya iri hejuru y’umunani yo kwicarwamo, ariko itarengeje mirongo itatu (30) hatabariwemo uw’uyitwaye; mu gihe uruhushya rwa D1 , urufite; we atwara imodoka ifite imyanya y’abantu irenga mirongo itatu (30) yo kwicaramo hatabariwemo uw’uyitwaye.

Mbere y’iri teka twavuze haruguru, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu rwego rwa D rwahaga umuntu wari urufite, uburenganzira bwo gutwara ikinyabiziga gifite imyanya yo kwicaraho irenze 8 kujya hejuru.

Ubuyobozi bw’iri shami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bwasanze ari ngombwa ko uwari usanganywe uruhushya rwa D mbere y’iri teka ryo mu mwaka w’2009, ko yahindurirwa agahabwa urwa D1 kugira ngo akomeze kugira uburenganzira yari asanganywe.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP ) Emmanuel Kabanda, yavuze ko abantu bari bafite urushya rwo gutwara imodoka rw’icyiciro cya D mbere y’itariki ya 23 Werurwe 2009 aribo barebwa n’iki cyemezo cyo guhita bahabwa uruhushya rwa D1 rwiyongera kuri D basanganywe.

Abari muri urwo rwego, barasabwa rero kujya ku biro by’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda bibegereye, bagatanga amabaruwa asaba urwo ruhushya maze bagafashwa ku buryo bwihuse.

Abo bireba bakaba basabwa fotokopi y’uruhushya rwa D bari basanganywe, iyo indangamuntu n’urwandiko rusaba guhabwa uruhushya rwa D1 byose bigashyikiriza icyicaro cya Polisi kibegereye.

CIP Kabanda yasoje avuga ko abatsindiye uruhushya rwa D nyuma y’uko iri teka rya Perezida rijyaho; ni ukuvuga nyuma ya 23 Werurwe 2009; bo bagomba kuzakora ikizamini kibemerera gutunga uruhushya rwa D1.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

3 Comments

Charlotte - 22 January

You should be a part of a contest for one of the best sites buy viagra online.
I most certainly will recommend this blog!

Bernd - 22 January

I’m not that much of a buy viagra online reader to be honest but
your sites really nice, keep it up! I’ll go ahead
and bookmark your website to come back in the future.
All the best

Alfredo Hartley - 21 January

Hi to all, how is everything, I think every one is getting more from this web site, and your views are nice in favor of new users.

Also visit my webpage buy domperidone online

Izindi nkuru