Yashyizweho kuri30 June, 2017 | 08:17

Ibuka yasabye LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa 29 Kamena 2017, Impuzamiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu mu Rwanda, IBUKA yandikiye Umuryango w’Abibumbye iwusaba gukurikirana vuba uruhare rw’Abafaransa ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibuka yasabye ibi mu gihe biteganyijwe ko muri Mutarama 2018, u Bufaransa buzamurika ku nshuro ya Gatatu isuzuma ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review).

Urugaga rw’imiryango yiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baba mu Bufaransa, (CPCR) rwagejeje ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu impungenge zarwo z’uko u Bufaransa bwarenze ku mategeko mpuzamahanga ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibuka, nk’Impuzamiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ko ishyigikiye kandi isangiye ibitekerezo na CPCR ku mpungenge yagaragaje, Ibuka ikaba yakanguriye kandi aka kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye guha agaciro impungenge zagaragajwe na CPCR no gufata imyanzuro hashingiwe ku byo yifuza ko bishyirwa mu bikorwa.

JPEG - 192.1 kb
Perezida wa Ibuka, Dr Jean Pierre Dusingizemungu

Perezida wa Ibuka, Dr Jean Pierre Dusingizemungu yagize ati”Turahamagarira Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kwemera uruhare abayobozi b’Abafaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ingamba hashingiwe ku mategeko y’igihugu n’andi mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati”Ikindi turasaba u Bufaransa kohereza mu Rwanda cyangwa kuburanisha Abanyarwanda bakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhabwa ubwihisho na bwo.”

Ibuka ikaba yasabye ko u Bufaransa bushyira ahagaragara amadosiye yose afite aho ahuriye na Jenoside; kubahiriza amategeko mpuzamahanga bukohereza mu Rwanda Abanyarwanda bose bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi;kubahiriza amategeko mpuzamahanga yo kuburanisha Abanyarwanda bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside bari ku butaka bwa bwo ndetse no kuba bwakorana n’u Rwanda kugira ngo abagizweho ingaruka na Jenoside bamenye ukuri kw’ibyabaye mu rugendo barimo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Isuzumana ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu (Universal Periodic Review) ni uburyo bwo gusuzuma mu gihe runaka uko ibihugu byose bigeze kuri 194 bigize Umuryango w’Abibumbye byubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Intego nyamukuruy’iri suzuma ni ukunoza ireme ry’uburenganzira bwa muntu muri buri gihugu hagamijwe ingaruka nziza ku batuye isi.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru