Yashyizweho kuri13 June, 2017 | 10:48

Harakibazwa impamvu abari abategetsi mu Ntara y’Uburasirazuba baje ku isonga mu gukora Jenoside

Ibi ni ibyagarutsweho na Dr Bideri Diogene ubwo yasobanuraga amwe mu mateka mabi ya bamwe mu bahoze ari ba Perefe, aba Sous Perefe, ndetse na ba Burugumesitiri bayoboraga mu byahoze ari Perefegiture ya Kibungo, Byumba ndetse na Kigali Ngali n’abakoreraga su-perefegitura ya Rwamagana, Ngarama, na Kanazi kuri ubu byibumbiye mu Ntara y’Uburasirazuba nk’uko ubuyobozi bwegerejwe abaturage. Uyu Dr Bideri yavuze ko atiyumvisha uburyo abari abategetsi muri aya ma Perefegitura baje ku isonga mu kugira uruhare muri Jenoside kandi bari batuye kure cyane ya Habyarimana

Agaruka ku mateka yaranze Jenoside n’ingengabitekerezo yayo muri Ntara y’Uburasirazuba n’ama Perefegitura yari ayigize kuri uyu wa 09 Kamena 2017 Ubwo muri iyi Ntara bibukaga abari abakozi b’izi Perefegitura bazize Jenoside , Dr Bideri Diogene wari uhagarariye Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside muri uyu muhango.

Yagize ati “Mu myaka ya 1972, 1973 ndetse na 1994 n’ubwo ataribwo amateka mabi yabaye mu Rwanda kuko na mbere hose uhereye muri za 1959 Abatutsi batangiye bicwa umunsi ku munsi, ugiye nko mu mashuli aka karere kacu kari gafite amashuli meza ariko abatoza b’urwango babagaho icyo gihe bari barakuriye mu ngengabitekerezo ya Jenoside hanyuma urwo rwango bakomeje kurukwiza mu rubyiruko”

Dr Bideri yagarutse ku bategetsi bagize uruhare mu gutegura Jenoside n’ubwo batakomokaga muri Perefegitura imwe na Habyarimana. Col Rwagafirita ukomoka muri iyi Perefegitura ya Kibungo, Rizinde wari ukuriye iperereza mu biro by’umukuru w’Igihugu.

Uyu kandi yagarutse kuri amwe mu mazina y’abayobozi yafatwaga nk’ibitangaza mu guhiga uwitwaga ko ari Umututsi aho ava akagera. Muri ayo mazina yagarutseho harimo uwitwaga Gatete wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Murambi wafunze abatutsi benshi bo muri komini Murambi yavugaga ko abatutsi bagomba gupfa kubera ko harimo na Nyirakuru wa Fred Gisa Rwigema, Undi mutegetsi ni Senkware wategekaga komini Kayonza, Barahira wategekaga komini Kabarondo na Gacumbitsi wategekaga Komini Rusumo.

Mu butumwa bwe yageneye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’Intara bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Kazayire Judith yagize ati “ N’ubwo twibuka ibibi uyu munsi tuzirikana imiryango y’abahoze ari abakozi b’iyi Ntara bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko turibuka twemye kubera ko uyu munsi turi mu gihugu cyiza kitavangura abanyarwanda hashingiwe ku mpamvu iyo ariyo yose, tunabonereho gushimira Umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame n’abamufasha mu mirimo ye umunsi ku munsi kubw’uruhare rukomeye mu kubaka igihugu Umunyarwanda wese aho ava akagera yisangamo”


Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yongeye kwibutsa abanyarwanda ko by’umihariko ibigo bya Leta n’ibyigenga gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gutoza abakiri bato uburyo bwo gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aha Minisitiri Uwacu akaba yagize ati “Aba bakozi twibuka bagize uruhare runini mu guteza imbere igihugu, kubibuka ni ukubasubiza agaciro bambuwe, kuri uyu munsi turibuka abari abakozi b’ibyari amaperefegitura ariko ibigo byose biri muri iyi Ntara bikwiye kujya byibuka abari abakozi babyo kuko bifasha abakiri bato kumenya amateka ya jenoside na none kandi ibyo bigo bigomba gukora ubushakashatsi ku mateka ya jenoside bizatuma urubyiruko rumenya ayo mateka kugira ngo rugire uruhare mu gukumira icyazongera gutanya abanyarwanda”

Kugeza Ubu ubwo Intara yibuka abahoze ari abakozi b’ama Perefegiture y’ibyahoze ari Perefeguture ya Kibungo iya Byumba ndetse na Kigali Ngari wongeyeho n’ama su-perefegiture ya Rwamagana, Ngarama, na Kanazi hamaze kuboneka imibiri y’Abatutsi 19 akaba ari nayo ishyinguye muri uru rwibutso rwubatse ku biro by’intara y’uburasirazuba. Dr Bideri Diogene, Umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside Kazayire Judith Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru