Yashyizweho kuri4 January, 2017 | 22:17

Haiti: Urukiko rugenzura amatora rwemeje ko umucuruzi Jovenel Moise ari we watorewe kuba perezida

Muri Haiti, urukiko rugenzura amatora rwemeje ko umucuruzi Jovenel Moise ari we watorewe kuba perezida wa Repubulika.

Itora ryabaye ku italiki ya 20 y’ukwa 11 gushize. Moise yatsinze n’amajwi 55,6%. Abandi batatu bari bahanganye mu itora barareze bavuga ko itora ryabayemo ubujura. Urukiko rwarabisuzumye, ruvuga ko utunenge rwabonye tudateye impungenge. Maze rwemeza ko Moise yatsinze koko.

Itorwa rya Jovenel Moise w’imyaka 48 y’amavuko rirangije igihe kirenga umwaka Haiti imazemo idafite umukuru w’igihugu. Uwitwa Jocelerme Privert yategekaga by’agateganyo.

Itora ryabaye bwa mbere mu kwezi kwa 10 mu 2015. Nabwo Moise yari yabaye uwa mbere. Ariko itora ryaburijwemo kubera amakosa menshi n’ubujura byabayemo. Irindi tora ryabaye rero ku italiki ya 20 y’ukwa 11 gushize. Gusa rubanda ntibaryitabiriye ari benshi. Abaturage 21% ni bo bonyine gusa bagiye gutora.

Jovenel Moise azimikwa ku mugaragaro ku italiki ya 7 y’ukwezi kwa kabili gutaha. Perezida wa Haiti afite manda y’imyaka itanu. Itegekonshinga rimwemerera indi imwe.

Perezida Moise afite akazi gakomeye. Agiye gutegeka igihugu cya mbere gikennye cyane mu gice cy’isi kigizwe n’ibirwa bya Caraïbe, mu nyanja y’Atlantika, igice kibarirwa ku mugabane w’Amerika. Abaturage barenga 60% bari mu rwego rw’abakene batabona amadolari abiri ku munsi, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 1,600, cyangwa ibihumbi bitatu na 300 y’Amarundi.

Mu kwezi kwa mbere mu 2010, umutingito w’isi w’ishyano wahitanye abantu ibihumbi 230 muri Haiti. Mu barokotse, ibihumbi 50 baracyari mu nkambi z’impunzi mu gihugu imbere. Naho mu kwezi kwa 10 gushize, imvura y’ishyano ivanze n’umuyaga mubi cyane byiswe Hurricane Matthew, cyangwa se Matayo, yahitanye abaturage ba Haiti bagera ku gihumbi. Naho ibintu byashenywe n’ibyangijwe n’umutingito wo mu 2010 na Hurricane Matthew bifite agaciro k’amadolari miliyari icumi.

Jovenel Moise, perezida mushya wa Haiti, n’umugore we Martine amuri iruhande

Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru