Yashyizweho kuri19 October, 2016 | 05:09

Gicumbi: Ba rutwitsi baraburirwa n’ubuyobozi bw’akarere

Abaturage b’akarere ka Gicumbi bemeza ko zimwe mu mpamvu nyamukuru harimo gushaka guhimana hagati y’abaturage ubwabo, abandi bakabikora bashaka guhima abayobozi baba baragiranye amakimbirane gusa ku rundi ruhande hari abavuga ko imiriro ibacika ubwo ishyamaba rikaba ryashya mu buryo butateguwe.

Bamwe mu baturage bo muri uyu murnge twaganiriye bo bavuga ko imvano yuku gutwika amashyamba irimo impamvu zitandatuanye nko kuba ngo haribo imiriro icika,abandi bikaba bishingiye kuguhimana hagati y’abaturage ubwabo kimwe n’abayobozi baba baragiranye ibibazo .

Uwitwa Nyirahabimana Seraphine yagize ati “biterwa n’akarengane baba bashaka kugira ngo bakore bononere abaturanyi babo, hari n’abavuga bati uyu muyobozi w’umudugudu yaransenyesheje nange ka nge gutwika ririya shyamba rye cyangwa irya leta hanyuma nange mushyire mu bibazo”

“Ibi rero bigatuma yitwikira ijoro akajya gutwika iryo shyamba wajya kubona ukabona saa sita z’ijoro ishyamba ririmo gushya ubwo abaturage tukarara tuzimya”

Uwitwa Isidore Irabaruta yagize ati “hari n’ubwo abana butwikira ijoro bakajya nko guhakura ubwo umuriro ukabacika ubwo ishyamba barimo rikaba rirahiye”
Uyu Isidore kandi yagize ati “hari n’ubwo umuntu aza akagusaba icupa mu kabari warimwima agahita atekereza ati uriya mu vunamuheto muri ririya shyamba niho akura amafaranga nage ka nditwike muhime nawe urabizi inyangabirama zirahari”

Ubuyobozi bw’aka karere bwo bukaba busaba abaturage guhangana n’Ikibazo cya ba rutwitsi b’amashyamba mu murenge wa Bwisige kimwe n’ahandi muri rusange hakazwa amarondo kuko kimaze gufata indi ntera.

Ibi babisabwe nyuma yuko mu mezi 2 ashize hagaragaye iki kibazo cyo kwitwikira ijoro bagatwika amashyamba inshuro zigera kuri 5 .

Kuri iki kibazo ubuyobozi buvuga ko usanga ahanini gishingiye kumyumvire ya bamwe mubaturage baba bashakisha uburyo bwo kuzabona ubwatsi bw’amatungo ndetse n’abafite ibyokezo by’amakara .

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Juvenal Mudaheranwa avuga ko uzafatwa azabihanirwa by’intangarugero kuko hagiye gukazwa amarondo nk’imwe mungamba zo guhangana niki kibazo cyibasira amashyamba y’abaturage hatirengagijwe na ya leta nubwo nta buso bumaze gutwikwa agaragaza .

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kivuga ko ufashwe atwika ku bushake amashyamba , ashobora guhanishwa igifugo kuva ku meza atandatu kugeza ku myaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana atatu (300 000frw) kugeza kuri miriyoni ebyiri (2 000 000frw) bitewe n’uburemere bw’ikibazo.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru