Yashyizweho kuri3 March, 2017 | 09:00

Gakenke: Abaturage bibaza impamvu akarere kabo ariko katagira imihanda mu Gihugu cyose

Ikibazo usanga mu Mirenge inyuranye y’Akarere ka Gakenke ni imihanda ikiri mbarwa, Ibintu abaturage bagaragaza ko bibabangamiye ku rwego rwo hejuru cyane ko muri aka Karere abaturage hafi 99% batunzwe n’imirimo y’Ubuhinzi bakaba ariho bahera bavuga ko babangamirwa n’uko umusaruro kuwugeza ku masoko bikiri ingorabahizi ndetse n’Ubuhahirane n’indi mirenge ihana imbibi n’aka Karere ugasanga ari ikindi kibazo bafite.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dufite ikibazo gikomeye cyo kutagira imihanda ihagije abagatuye ndetse n’ihari mike usanga abayikoresha bayinenga cyane ko usanga ari imhanda idakoze mu buryo bujyanye n’iterambere u Rwanda rugezeho uyu munsi.

Aba baturage kandi nk’Uko bakomeje kubigaragaza ngo kimwe mu bibadindiza mu iterambere ni ukuba badafite imihanda ibafasha mu uhahirane n’indi mirenge ihana Imbibi n’aka karere ndetse o ugeza umusaruro ku isoko.

Ni ibintu usanga n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zihuriyeho n’abaturage kuko n’abayobozi b’ibanze bavuga ko ikibazo cyo kutagira imihanda muri aka karere bibabangamira kuburyo bugaragara.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Ikinyamakuru Muhabura.rw, BYUKUSENGE Deogratias, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Muyongwe umwe mu igize aka karere yaduhamirije ko muby’ukuri nabo nk’ubuyobozi babona iki kibazo cyane ko muri uyu murenge bafite abaturage bakunda guhinga cyane rero biba ikibazo kujyana umusaruro ku isoko.

Byukusenge Deo ati “Ubusanzwe dufite abaturage bakunda guhinga cyane ndetse iyo ntan’ikindi kibazo cyavutse inama umusaruro uza ari mwiza ariko ikibazo gihari ni imihanda ikiri mike ikindi kandi nk’ibiraro bimwe byagiye bisenyuka bikaba bitari byasanwa usibye ko icyo kibazo twakigejeje ku buyobozi budukuriye hakaba hari kureberwa hamwe uburyo byasanwa ndetse n’indi mihanda idakoze neza igakorwa”
Ku rundi ruhande Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burizeza abatuye muri aka karere ko mu gihe cya vuba buzaba bwamaze kubagezaho ibikorwa binyuranye by’iterambere harimo n’ibikorwa remezo cyane cyane imihanda dore ko muri aka karere ari kimwe mu bibazo by’ingutu bafite bukavuga ko hari gahunda ihari yo kubaka imihanda ihagije muri aka Karere ndetse n’inyigo ku mihanda imwe n’imwe yararangiye igisigaye ni ugushyira mu bikorwa.

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Muhabura.rw ku murongo wa Telefone, NIYONSENGA Aime Francois, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu muri aka karere yatubwiye ko bageze kure biga ku buryo bakemura iki kibazo cy’imihanda muri aka karere ka Gakenke.

Niyonsenga ati “Hari inyigo yatangiye gukorwa kuri iyi mihanda imwe n’imwe ihuza aka karere ka Gakenke n’utundi turere nk’umuhanda uzanyura mu Murenge wa Muyongwe ugahinguka mu Murenge wa Gashenyi dore ko uyu murenge uhura n’umuhanda wa kaburimbo Kigali- Rubavu, hari undi muhanda wa Giticy’inyoni-Ruli- Rushahi-Gakenke uyu wo ukaba ugiye gukorwa vuba aha”

umuhanda ukoreshwa n’abarema isoko rya Gakenke wamaze gukorwa hamwe n undi werekeza ku karere

“Ikindi kandi twavuga ni uko hari nk’umuhanda unyura mu tugari tugize umurenge wa Muyongwe wo mu bwoko bwa (Feedroad) izaba ifasha abaturage kugeza umusaruro ku masoko anyuranye, Ibi rero ndakeka inyigo yararangiye vuba aha muri uyu mwaka wa 2017 baraba babonye imihanda”

Visi Meya Aime Francois kandi akomeza avuga ko n’Ubwo iyi mihanda ahanini iba itari mu ngengo y’imari y’Akarere ariko bifashishije abaterankunga banyuranye

Gusa akavuga ko n’ubwo igiye gutunganywa ariko n’Abaturage ubwabo bakwiye kugira uruhare runini mu gufasha ubuyobozi kubungabunga ibyo bikorwa remezo baba bahawe mu rwego rwo gusigasira ibimaze kugerwaho

Abaturage bo mu karere ka Gakenke usanga umubare munini ubarizwa mu mirimo ijyanye n’ubuhinzi bakaba bavuga ko imihanda ari kimwe mu byabafasha kujya bageza umusaruro wabo ku masoko ndetse ikabafasha no mu bundi buryo bw’ubuhahirane n’imirenge ikikije akarere kabo nk’Umurenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo n’Indi mirenge inyuranye.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru