Yashyizweho kuri27 June, 2017 | 11:45

GAKENKE: Abaturage bafite ishimwe rikomeye kuri Perezida Kagame

Abaturage bo mu karere ka Gakenke barashima Perezida Kagame wabemereye imihanda itandatu ireshya n’ibilometero 120, ubu ikaba igeze kure yubakwa, ari nako ibazanira iterambere.

Iyo mihanda izatwara miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda n’imisago, izafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko, imirimo yo kuyubaka igeze hafi kuri 40% kugira ngo yuzure.

Umwe mu mihanda irimo gukorwa, imirimo imaze kugera kure ugereranyije n’indi, ni uwa Kaziba-Muzo-Janja; aho imirimo igeze ku kigero gisaga 70%. Abatuye muri ako gace, kimwe n’abakoresha uwo muhanda, bavuga ko umaze guhindura byinshi.

Niyoyumva Emmanuel ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto yagize ati “Uyu muhanda bataratangira kuwukora twagendaga moto zacu ziri mu kirere aho twagendaga twiceka mu mikuku, tugahora dutaka imigongo, ukagenda ushwana n’umugenzi mbese twari twaragowe, kuri ubu rero urabona noneho ko n’imodoka zirimo kuza gutwara n’umusaruro wacu hano, ikindi kandi n’imbangukiragutabara kuri ubu igera hano nta murwayi ukirembera mu rugo, turashimira Perezida Kagame wahisemo ko iyi mihanda ikorwa kuko yaradutabaye.

Ariko rero na none byaba byiza badushyiriyemo udukingo tugabanya umuvuduko kuko rwose usanga hari abashoferi bishimira ubwiza bw’uyu muhanda bakavuduka, mfite impungenge rero ko bajya bakora impanuka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Niyonsenga Aimé François, avuga ko iyo perezida Kagame adashyira mu ngiro ibyo yari yemeye byari kugora akarere gutunganya iyo mihanda.

Ati “Imihanda yose yo mu karere ka Gakenke igera kuri 6 irimo gukorwa kuri ubu yose ni iyo twemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuko ku bw’akarere ka Gakenke nta bwo twari kuyigondera, nta mikoro akarere kari gafite ngo gahangane na yo, dore ko n’ibiza byari byagiye biyisenya.

Yose izatwara asaga miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuba rero abaturage bavuga ko na none bakeneye ko ishyirwamo dos d’ane (udukingo two kugabanya umuvuduko), ni ibintu biri muri gahunda zizashyirwamo, cyane ko iyubakwa ry’iyi mihanda rizakomeza no mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2017/2018”.

Iyi mihanda yose irimo kubakwa ni iy’itaka, ihuza imirenge itandukanye yo muri ako karere ndetse n’utundi turere, abaturage bayemerewe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yasuraga akarere ka Gakenke muri Werurwe 2016.

JPEG - 83.2 kb
Abaturage bo mu karere ka Gakenke barashima Perezida Kagame wabemereye imihanda itandatu ireshya n’ibilometero 120, ubu ikaba igeze kure yubakwa, ari nako ibazanira iterambere.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru