Yashyizweho kuri28 June, 2017 | 10:30

France: Depite Berville ukomoka mu Rwanda yahawe izindi nshingano n’ishyaka rye

Hervé Berville, umudepite mushya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ufite inkomoko mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri yahawe inshingano zo kuba umuvugizi w’ishyaka rye, En Marche, rikomokamo n’umukuru w’igihugu.

Imyanya y’ingenzi muri iri shyaka, La République en marche (LREM) kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Kamena 2017 nibwo yagiye ishyirwamo abantu, aho Hervé Berville ari umwe mu itsinda ry’abantu bane bashinzwe ubuvugizi bw’uru ruhande rwiganje mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa.

Uyu mudepite wiyandikishirije muri Komini ya Dinan nyuma yo guhabwa izi nshingano akaba yashimiye ishyaka rye La République En Marche kubw’icyizere ryamugiriye nk’uko Franceinfo dukesha iyi nkuru ivuga.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati: “Ndashimira abadepite bose ba La République en marche kubw’icyizere. Ni iby’agaciro kuba umuvugizi wanyu mu nteko ishinga amategeko.”

Iyi mpuguke mu by’ubukungu y’imyaka 27 y’amavuko, yavukiye mu Rwanda, atorwa nk’umudepite muri Dinan mu cyiciro cya kabiri cy’amatora n’amajwi 64,17%, arusha Didier Déru bari bahanganye ukomoka mu ishyaka ry’Abarepubulikani wagize amajwi 35,83%.

Abandi bagizwe abavugizi ba En Marche ni Aurore Bergé, Olivia Grégoire na Stanislas Guérini.

Hervé Berville avuga ko abadepite bose bazaba bafite uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo byabo imbere ya za camera, ariko ko bo inshingano zabo ari ugusubiza ibibazo by’itangazamakuru n’abaturage muri rusange.

Hervé Berville yavukiye mu Rwanda kuwa 15 Mutarama 1990, aza kurerwa n’umuryango w’Abafaransa bamufashe mu 1994 ubwo mu Rwanda hari harimo kuba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Afite impamyabumenyi mu by’ubukungu yakuye London School of Economics, ndetse akagira n’Iy’ubumenyi mu bya politiki yakuye mu ishuri rikuru ry’ubumenyi mu bya politiki ryo mu mujyi wa Lille rizwi nka Sciences Po Lille.
Nyuma yaho yakoreye mu gihugu cya Mozambique kuva mu 2013 aho yari mu butumwa bufitanye isanoo na serivisi zijyanye n’ubukungu z’ikigo cy’Abafaransa cy’iterambere (AFD). Nyuma yabaye umushakashatsi ukorera Kaminuza ya Stanford muri Kenya. Yanakoreye kandi Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ndetse na minisiteri y’imari y’u Bufaransa.

Avuga ko itorwa rya Donald Trump nka perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari kimwe mu byamuteye kurushaho kwitabira politiki, akaba yariyunze kuri Emmanuel Macron, perezida mushya w’u Bufaransa, mu Ugushyingo 2016.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru