Yashyizweho kuri20 July, 2017 | 13:49

FPR irwanya abasenya -Kagame

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Republika, Mu murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo.


Paul Kagame Yatangiye ashimira abaturage bo mu Karere ka Rulindo Anashimira amashyaka yashyigikiye FPR Inkotanyi aho yagize ati “Reka mbanze nshimire Vincent Biruta wa PSD wavuze, akaba yavugiye ishyaka rya Politiki rya PSD.

Kagame Paul yavuze ko FPR irwanya abasenya ati: “Banatubwiye n’amateka ya Rulindo, ndavuga n’aya Kera cyane. Intambara zatsindiwe hano, ubwo ni urugamba, rufite amateka, amateka afite icyo avuze ku gihugu cyose hagati y’icyo gihe cy’ingamba zatsindiwe hano n’ubu n’izatsindiwe hano na none hari amateka yabaye atari meza ariko ubu ni ameza. Mwahoze mubivuga ko ibyiza biri imbere, niho tureba.

Imikorere myiza, imikorere y’iterambere, kwiteza imbere kwanyu mu buhinzi, mu bikorwaremezo n’ibyo dushaka gukomeza guteza imbere , hanyuma n’indirimbo yahoze ivuga ngo ntawabisenya ndeba. Tubyubake twese, tunabirindire hamwe twese kugira ngo dukomeze tubyubakireho. FPR Inkotanyi, abayoboke n’abayobozi babo, nibyo kuva na kera twatojwe. Twatojwe kubaka ntabwo ari ugusenya ahubwo turwanya abasenya."

Yabasabye gukomeza gukorera hamwe bakiteza imbere banateza u Rwanda igihugu imbere.

Yagize ati “ Ubwo birumviukana ko dufatanyije tugakorera hamwe tugakoresha imbaraga zacu n’ubumenyi bwacu bwose ntacyo twifuza tutageraho. Si byo? Ubwo birumvikana ko nanjye niteguye gufatanya namwe. Icyizere hagati yanjye namwe ni cyose ijana ku ijana.”

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko inzira yo guteza imbere u Rwanda ntawusigwa inyuma aho buri wese agomba gutanga umusanzu we mu guteza igihugu imbere.

Yagize ati “Inzira tumazemo iminsi ni inzira itagira uwo isiga inyuma, yaba umugore., yaba umwana, yaba umusaza yaba umugabo yaba umusaza ntawe dusiga inyuma ahubwo buri wese tumusaba inkunga ye tumusaba umusanzu we hanyuma tukagendera tukihuta tukagera kure, tukishima.

Yunzemo ati “Muri ibyo byose mvuga harimo no kwishima, twishime, twishimire ibyo tugezeho twishimire n’ibindi dushaka gukora kugira ngo tugere kure.”


Paul Kagame yashoje ijambo rye ashimira abaturage b’Akarere ka Rulindo, avuga ko 100% by’amajwi mu matora binasobanuye 100% ry’ibikorwa by’iterambere

JPEG - 398.5 kb
Abaturage bo muri Rulindo na bo bitabiriye aribenshi cyane

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru