Yashyizweho kuri20 April, 2017 | 15:02

Ese kuki Umubano wa America n’Ubwongereza ku butegetsi bwa Perezida Trump uteye inkeke benshi?

Perezida Donald Trump uyobora Leta zunze Ubumwe Za America kugeza ubu ni umuyobozi utavugwaho rumwe na benshi ndetse kuri ubu nk’uko bisigaye bigaragazwa n’inyandiko zitandukanye bimwe mu bihugu by’ibihangange bitewe ubwoba na Politiki y’uyu mugabo. Ese igihugu cy’Ubwongereza cyo cyaba kiteguye gute gukorana na Leta zunze ubumwe za America mu gihe iki gihugu cyamaze kwivana mu muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’I Burayi (EU)?

Igihugu cy’Ubwongereza kikimara gutangaza ko gishaka kwivana muri uyu muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’I Burayi, uyu mwanzuro ukaba waratowe n’Umubare munini w’Abongereza ndetse bikanemezwa ku wa 23 Kamena 2016, America yari ikiyobowe na Barack Obama wari Perezida muri icyo gihe yahise avuga ko America igiye gushyira imbaraga mu bucuruzi bushingiye ku Nyanja ya Atlantica (Trasnatlantic Commerce) mu rwego rwo gushyira amananiza ku Bwongereza.
Icyo twakwita Itegeko Nshinga ry’Ubumwe bw’Ibihugu by’I Burayi kugeza ubu nta mwanzuro ufatika ugaragaza ko Ubwongereza bwagombaga kuva muri uyu muryango w’Ibihugu bigize Ubumwe bw’I Burayi.

Kuri ubu benshi barimo kwibaza niba koko Perezida Donald Trump wasimbuye Barack Obama nawe azakomera kuri iki cyemezo cyane ko hari n’abakurikiranira hafi ibya Politiki ya Leta zunze ubumwe za America bavuga ko kuyobora iki gihugu ari ibintu biba biteguye umuyobozi ajyaho gusa kugirango ajye abisinyira naho gushyira mu bikorwa byo biba byarateguwe.

Umwaka ushize Michael Froman uhagarariye Leta zunze Ubumwe za America ,yahaye gasopo Ubwongereza anabubwirako ni buba bwemeye kuva muri Uyu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’I Burayi hazabaho kuzamurirwa Ibiciro ndetse iki gihugu kikajya kishyura ndetse kikagurishwa Ibicuruzwa ku biciro bimwe n’Ibindi bihugu bitaba muri uyumuryango nk’Ubushinwa, Brezil ndetse n’Ubuhinde, aha ni kubicuruzwa bijyanwa ndetse n’Ibisohoka muri Leta zunze ubumwe za America.
Ese ibintu ntibigiye gusubira I Rudubi hagati y’u Bwongereza na Leta zunze Ubumwe za America?

Nk’uko BBC yabigaragaje mu cyegeranyo cyakozwe mu mwaka ushize ngo mu bihugu biri muri uyu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’I Burayi uko ari 27, Ubwongereza ni cyo gihugu cya mbere cyohereza ibicuruzwa muri America ndetse ngo usanga isano y’Ubucuruzi iri hagati ya America n’Ubwongereza ikomeye cyane ku buryo byibuze mu gihe kingana n’Umwaka usanga ubwongereza bwinjiza akayabo k’amafaranga asaga Billiyoni 3.5 z’amadorali ya America mu bicuruzwa bijyanwa muri Leta zunze ubumwe za America aha harimo Ibicuruzwa byo mu nganda, amatungo, ndetse n’ibiribwa rwatsi. Aha ikindi twababwira ni uko America iza ku mwanya wa Gatatu nyuma y’Ubushinwa n’ubudage mu bihugu bijya kuzana ibicuruzwa muri America aha Ubwongereza bubarirwa mu ma Billiyari 2.9 by’amadorali ya America busohora kuri Ibi bicuruzwa biva muri America biza mu Bwongereza.

Kuwa 20 Mutarama uyu mwaka turimo wa 2017 nibwo Perezida Trump yarahiriye kuyobora America aho mu ijambo yavuzeb arahira yagaragaje ko ashobora kuba agiye gushyira inyungu za America imbere ibintu byatumye benshi mu mpuguke bahamya ko Leta zunze Ubumwe za America zigiye kugabanya cyane ibicuruzwa byinjizwaga mu gihugu cyabo aha mu rwego rwo kongerera iki gihugu ubuhangange ibintu bishobora kuzagira ingaruka nyinshi ku gihugu cy’u Bwongereza cyane ko kuri ubu kiramutse kibuze ubuhahirane na Leta zunze Ubumwe za America byaba ikibazo gikomeye kuko kitakibarizwa no mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’I Burayi (EU)

Ibi kandi ni mugihe Leta y’Ubwongereza yo itangaza ko mu mwaka wa 2012, Ubwongereza bwoherezaga cumi na karindwi ku ijana (17%) y’Ibikorerwa iwabo muri America, ikindi kandi cyiyongeraho ni uko iyo urebye usanga abashoramari bo muri America baba mu Bwongereza ndetse n’Abongereza baba muri America ari benshi cyane ugereranije n’Ibindi bihugu byo kuri iyi si dutuyeho ibi rero bikaba bituma habaho gutanga akazi kenshi cyane ku mapnde zombie ari America iha akazi Ubwongereza ndetse bikaba uko ku Bwongereza n’Ubwo aha hatagaragazwa ijanisha ryo kuriburi ruhande. Ibi byose rero byerekena ndetse na America ivuga ko Ubwongereza bushobora guhomba cyane umunsi buzafata umwanzuro wo kwikura muri Uyu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’I Burayi(EU) kuko ngo impamvu Ubwongereza bworoherezwa ni uko America (US) ifitanye amasezerano y’Ubufatanye mu bukungu na EU.

Ubusanzwe ibiciro byashyizweho hagati ya US na EU byagabanijwe cyane kuburyo byageze kuri 3% ku mpande zombi aha intego nyamukuru byari ukugabanya ibiciro ku bicuruzwa nk’Imiti, amamodoka, Ndetse n’ibindi bicuruzwa bikorerwa mu nganda cyane ko iyo urebye ku bindi bihugu bitabarizwa muri ubu bufatanye bihendwa cyane kugirango bibone ibi bicuruzwa ndetse n’abashoramari bo mu bindi bihugu usanga bashyirwaho amananiza adasanzwe kugirango babuzwe kuba bakorera ubucuruzi n’indi mishinga muri America cyangwa ibi bihugu bigize EU.

Mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America azaramuka koko ashyize mu bikorwa ibyo yarahiriye bishobora kuzatuma igihugu cy’Ubwongereza gihura n’akaga gakomeye cyane mu bijyanye n’ubuhahirane impamvu nyamukuru ni uko ubucuruzi iki gihugu cyagiranaga na America buzagabanuka hafi no guhagarara nk’uko Politiki ya Donald Trump ibicamo amarenga.

Ibi kandi bikaza byiyongera kukuba iki gihugu cyaramaze kuva muri uyu muryango wa EU bivuze ko nta hepfo na ruguru Ubwongereza bwaba busigaranye usibye guhitta bashyira imbaraga mu kuzamura umubano n’ibihugu by’I Burayi hamwe n’ibyo ku mugabane wa Afurika, Ibintu abantu bavuga ko iki gihugu cy’Ubwongereza kizakurizamo gusubira inyuma mu bukungu kugeza ubwo bizaba ngombwa ko bifuza gusubira inyuma ku cyemezo bafashe nabyo bikazaba bitagishobotse.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru