Yashyizweho kuri12 June, 2017 | 12:00

Dr Frank Habineza yamaze kugeza kandidatire Komisiyo y’Amatora

Dr Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demukarasi n’ibidukikije (Democratic Green Party) yamaze kugeza kuri Komisiyo y’Amatora ibyangombwa bye bimwemerera kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ateganijwe muri Kanama 2017

Ibyangombwa Dr Frank Habineza yashyikirije Komisiyo y’Amatora, birimo icyemezo cy’amavuko, icy’ubwenegihugu, ikigaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite, icyangombwa cyo gutura n’ibindi biteganywa n’itegeko uretse ikarita y’itora atari yitwaje.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko Dr Frank Habineza agifite iminsi kugeza ku wa 23 Kamena 2017 akaba yayitanze.

Aganira n’abanyamakuru, Dr Frank Habineza yavuze ko ari intambwe ya mbere itewe izatuma kandidatire ye yemerwa ariko ategereje umwanzuro uzatangazwa nyuma yo gusuzuma ibyangombwa yatanze.

Mu bandi bategerejwe kuza gushyikiriza kandidatire zabo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora harimo Mwenedata Gilbert wageze kuri NEC ahagana saa tanu z’amanywa.

Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire byatangiye kuri uyu wa 12 Kamena bikazarangira ku wa 23 Kamena 2017.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru