Yashyizweho kuri13 July, 2017 | 06:08

Dore Gahunda y’uko Perezida Kagame aziyamamaza mu turere dutandukanye

Umunyamabanga Mukuru wa RPF, Ngarambe Francois Xavier, yavuze ko Perezida Kagame azagera mu turere twose tw’igihugu, ndetse hakazaba utwo azajyamo inshuro ebyiri kubera imiterere yatwo.

Ati “ Umukandida wacu azagera mu turere twose tw’igihugu kandi kubera imiterere igoranye hari utwo azageramo kabiri. Ndasaba Abanyarwanda kuzaza ari benshi mu bikorwa byo kwiyamamaza.”

Ngarambe yavuze ko Perezida Kagame azatangira kwiyamamariza mu karere ka Ruhango ku wa Gatanu ku ya 14 Nyakanga 2017.

Yongeyeho ko muri ibyo bikorwa byo kwiyamamaza, Komiseri Gasamagera Wellars azaba ari we muvugizi w’ishyaka rya RPF Inkotanyi.

Dore Gahunda y’uko Perezida Kagame aziyamamaza mu turere dutandukanye

Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi Francois Xavier Ngarambe mu kiganiro n’itangazamakuru

Yanditswe na Ruhumuriza Richard /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru