Yashyizweho kuri12 June, 2017 | 10:21

Depite Mukayisenga Francoise yitabye Imana

Depite Mukayisenga Francoise wari umudepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda yitabye Ima mu ijoro ryo ku wa 12 Kamena 2017 akaba yaguye mu bitaro bikuru bya Gisirikare i Kanombe

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikaba yababajwe yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Depite Mukayisenga Françoise ndetse ikaba yihanganishije abo mu murayngo we

Itangazo rivuga ko Depite Mukayisenga yitabye Imana muri iri joro ryo kuri uyu wa 12 Kamena 2017.

Depite Mukayisenga w’imyaka 48, yakomokaga mu mutwe wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Yari afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu icungamari yakuye muri Kaminuza ya Mudende.

Imwe mu mirimo yakoze irimo ko kuva mu mwaka wa 1992 kugeza 1994, yakoze muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, kuva mu mwaka wa1998 kugeza mu mwaka wa 2001 yari umucungamari mu cyahoze ari Komini Rwerere, kuva mu mwaka wa 2001 kugeza 2003 yabaye Visi meya ushinzwe iterambere ry’abagore mu cyahoze ari Komini Cyanzarwe, naho kuva mu mwaka wa 2003 kugeza ubu yari umudepite mu nteko ishinga amategeko.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru