Yashyizweho kuri18 March, 2017 | 16:58

CNLG ivuga ko urubyiruko rwa Nyuma ya Jenoside rukwiye kwigishwa amateka

Ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene yatangaga ikiganiro muri kaminuza ya Kibungo, yavuze ko urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ari rwo rukwiye kwigishwa ku guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko baba badafite amakuru ahagije ku mateka mabi yaranze u Rwanda rwo hambere

Uyu muyobozi muri CNLG watangaga ikiganiro muri kaminuza ya Kibungo, UNIK, yabwiye urubyiruko rwiga muri iri shuri ko bakwiye kwigishwa amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo kugira ngo na bo bamenye icyatumye igihugu cyabo kigwa mu manga.

Avuga ko ibi bizatuma abavutse nyuma ya Jenoside bakurana umutima wo kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati ” Ubukangurambaga mu rubyiruko burakenewe cyane kuko urubyiruko rwinshi rugizwe n’bantu bavutse nyuma ya jenoside bakaba rero batazi neza umwihariko wa jenoside yakorewe Abatutsi ni ngombwa rero gusonanurira urubyiruko ayo mateka ngo bamenye uko ateye.”

Avuga ko ubu bukangurambaga buzibanda cyane mu rubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye, amakuru na za Kaminuza kuko ari bo Rwanda rw’ejo bityo rero bakaba ari bakwiye gutegurwa kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.

Urubyiruko rwiga muri UNIK rwagaragazaga ko rwari runyotewe n’izi nyigisho rwavuze ko aya mateka basobanuriwe yababereye umusemburo wo kumenya ikiza n’ikibi bityo bagakomeza guharanira u Rwanda rutarangwamo amacakubiri.

Jean de Dieux Tuyisenge wiga muri UNIK ati ” Ni byiza guhabwa ibiganiro nk’ibi kuko bidufasha kumva neza no kuzirikana ububi bwa jenoside tukaba twanatanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu.”

CNLG ikomeje gutanga ibiganiro nk’ibi bigamije gufasha abantu kwinjira mu bikorwa byo kunamira no kuzirikana abazize jenoside yakorewe A batutsi ku nshuro ya 23.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru