Yashyizweho kuri17 December, 2019 | 17:23

Capt.Nsengimana wasimbuye Callixte Sankara ari mu bakoloneli n’abamajoro bashyikirijwe u Rwanda

Capt. Herman Nsengimana wasimbuye Callixte Sankara, ku buvugizi bwa FLN ni umwe mu nyeshyamba 291 mu ziherutse gufatirwa muri Congo, zashyikirijwe u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere itariki 16 Ukuboza banyujijwe ku mupaka wa Rusizi. Harimo kandi abakoloneli batatu na ba majoro batatu.

Aba bakoloneri na bamajoro bari mu mubare w’abayobozi 41 bo mu mutwe wa CNRD urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kuwa 05 Gicurasi 2019, nibwo ishyaka MRCD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ryasohoye itangazo rivuga ko Capitaine Herman Nsengimana yasimbuye Major Sankara, kandi “afite uburambe mu kazi gasanzwe ka Gisilikali, akaba kandi yarakoranye bya hafi” n’uyu yasimbuye.

Uyu mutwe wa FLN Capt. Herman Nsengimana yavugiraga, nyuma yo gusimbura Sankara nawe wafashwe agashyikirizwa u Rwanda, wagiye wigamba kugaba ibitero bitandukanye mu majyepfo y’igihugu mu duce twegereye umupaka w’u Burundi.

Muri 291 bagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, harimo ba ’Colonels’ Joseph Gatabazi, bita Gatos Avemaria, Anthère Ntamuhanga, ba ‘Lieutenant Colonels’, batatu, na ba major batatu.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru