Yashyizweho kuri4 January, 2017 | 12:41

Burundi: Ibiganiro hagati y’abarundi biracyarimo ihurizo

Mu gihe umujyanama wa Benjamin William Mkapa bwana Macocha Tembele yemeza ko mu biro by’uwahoze ari Perezida igihugu cya Tanzaniya bwana Benjamin Mkapa, barimo bitegura , kugira ngo mu misi iri imbere bashobore gutangaza ibiganiro bihuza abarundi na batavuga rumwe nayo igihe bizongera gusubukurwa.

Abasanzwe bahuriye mu nama nkuru y’igihugu, Cnared Burundi bo ntibabyumva kimwe, kuko bamaze gutangaza ko batagishaka ko Mkapa akomeza guhagararira ibyo biganiro by’abarundi.

Nk’uko Jérémie Minani abitangaza , avuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahuriye mucyo bise Cnared barimo kugirana imibonano n’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, ndetse n’ Afrika yunze ubumwe n’ibihugu bigize Afrika y’iburasirazuba EAC, kugira ngo batore uwundi uzaba umuhuza udafite uruhande abogamiyemo.

Icyo kibazo rero cy’uko bwana Mkapa yakuwe na Cnared, Macocha Tembele yatangaje ko EAC ariyo yonyine ifite ububasha bwo kugishakira umuti atari Cnared nkuko ibinyamakuru bikorera iburundi dukesha iy’ inkuru bibi tangaza.

Twokwibutsa ko Cnared yafashe umwanzuro wo gukura Mkapa mu gikorwa cyo gukomeza guhagararira ibiganiro hagati y’abarundi biturutse kumagambo yatangaje mu gihe cy’ imisi itatu yamaze asura igihugu cy’Uburundi, aho yatangaje ibinjyanye n’ikibazo cya manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza Cnared yo yatangaje ko idafite ishingiro kuko Petero Nkurunziza ngo Atari yemerewe kongera kwi yamamariza manda ya gatatu.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru