Yashyizweho kuri30 March, 2017 | 10:06

Burera: Abaturage barasaba ko itangazamakuru ryarushaho kubegera

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Burera baravuga ko bumva uko akarere kabo keshejeshe imihigo biciye mu makuru atambuka ku binyamakuru bitandukanye, bagasaba ko iryo tangazamakuru ryajya rinifashishwa mu kubagezaho uko iyo mihigo iri gutegurwa kugirango impande zombi zifatanye mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Uruhare rw’umuturage

Mu igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ihigwa n’akarere, uruhare rw’umuturage mu kumenya ibimukorerwa bavugako itangazamakuru ari kimwe mu bigenderwaho aho bavugako ribatangariza amanota ahabwa Uturere 30 tw’u Rwanda aho twose tugomba guhiga tugendeye kubiba bicyenewe n’abaturage batwo bakavugako ariho bahera bigenzura bakanarushaho gushimira itangazamakuru bakanasabako muri manda itaha Leta yazarushaho guha ubushobozi buhagije kugirango abanyamakuru barusheho kwegera abaturage ngo kuko aribo mu yoboro ubuhaza n’ abayobozi .

Icyakora, abaturage bamwe mu bo mu Tugari dutandukanye two mu Mirenge ya Rusarabuye na Gacaca ho mu Karere ka Burera baganiriye n’abanyamakuru bari guhugurwa n’inama y’igihugu y’itangazamakuru(MHC) ku Myaka irindwi ya Guverinoma barihamirije ko bumva iby’imihigo bivugwa kuri radiyo.

Nshizimpumu Alfred , umuturage twasanze mu gasantere ka Rusarabuye ko mu Kagari ka Ndago kari mu Murenge wa Rusarabuye , agira ati “Ikibazo tugira ni uko aho batuye radiyo nyinshi zitahumvikana uretse Radio Rwanda na Radio Ishingiro, nkaba nsaba muri manda itaha kuzarushaho kongera iminara kugirango tujye twumva radiyo menshi turusheho kumenya ibibera mu gihugu ndetse no hanze yacyo .”

Nshizimpumu akomeza agira ati “ Usanga we[umuyobozi] ahiga imihigo kuri Radio bikadufasha kuyumva neza .”

Joseph wo mu Kagari ka ndago

Joseph wo mu Kagari ka ndago , Umurenge wa Rusarabuye yungamo ati “Ibyo by’itangazamakuru mu ’Akarere kacu abaturage ntitubizi; tubona hamwe hubakwa imihanda, ahandi bakahashyira amavuriro n’ibindi.

Bakagombye [Abanyamakuru] kujya babanza bakegera abaturage ubundi bakareba ati ‘Ese iri tangazamakuru mu Kagari kacu tuhora turibona?’ kugira ngo iterambere ryacu ryihute natwe tubigizemo uruhare.”

Ibyifuzo by’Abanyaburera

Mu byifuzo by’abaturage mu ngeri zinyuranye twaganiriye, bahuriza ku gusaba abayobozi babo kurushaho kubegera bakabakemurira ibibazo bafite mu bikorwa remezo nk’imihanda kandi bakanabinyuza mubitangazamakuru kandi umuturage watangaje ibitagenda neza ahotuye ntibamugendeho , nkigihe yavuze ko amazi n’amashanyarazi no muri gahunda zigamije kubateza imbere zirimo VUP n’ubudehe na Girinka bitagenda neza.

Umuturage wo mu Mirenge wa Rusarabuye

Ubuyobozi buravuga iki?

Umuyobozi w’ Akarere ka Burerera UWAMBAJEMARIYA Florence , ashimira abaturage kuba ‘badahisha’ kugaragaza ibyo babona bitagenda neza babinyujije mu Itangazamakuru kuko bituma bamenya aho ikibazo kiri bakihutira kugikemura .

Yagize ati ’’Gukorana n’Itangazamakuru bituma turushaho gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta no kugaragaza uruhare rwabo, Kumenyekanisha ibikorwa by’Akarere n’uruhare rw’abaturage , niyo mpamvu dukorana na radiyo z’abaturage tubakangurira gahunda za Leta ndetse twanateguye n’amafaranga agenda kuri izo radiyo dutanga amatangazo n’ibiganiro bifitiye inyungu abaturage muri rusange.”

Umuyobozi w’ Akarere akomeza avugako gukorana n’Itangazamakuru rifite ubushake n’ubumenyi ndetse n’ubushobozi bitangaza amakuru abafitiye akamaro, bizamura imyumvire y’Abaturage hagamijwe kubageza ku manjyambere arambye, bityo itangazamakuru rikaba rimenyekanisha isura nyayo y’Akarere.

Ibyo Guverinema y’u Rwanda ya koze

Gushyigikira amashyirahamwe n’inzego z’umwuga w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Perezida wa Repubulika yahaye abanyamakuru Inzu n’icapiro rigezweho mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Amashyirahamwe y’Abanyamakuru, Kimwe n’Ibigo by’ itangazamakuru by’ Abikorera byahawe inkunga zinyuranye.

Hashyizweho ikigo cy’ amahugurwa cy’Abanyamakuru ( Great Lakes Media Center) kinahabwa ubushobozi.

Leta yafashe icyemezo cyo kugabanya ibiciro by’ibyangombwa bihabwa abanyamakuru b’Ababanyamahanga baza gukorera mu Rwanda

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano atandukanye arebena n’itangazamakuru mu karere rurimo no mu mahanga. kugirango harusheho kumenyekanisha amakuru y’u Rwanda mu mahanga.

buri kwezi kandi Perezi da wa Repebulika agirana ikiganiro n’ Abanyamakuru ndetse na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda binyuza amakuru yabyo ku murongo wa internet.

Hashashyizweho Umushinga wo gusana no kubaka iminara n’insakaza majwi bifasha abaturage bifasha abaturage bari bice bitandukanye by’Igihugu Kumva Radiyo Rwanda no kubona terevisiyo Rwanda. ikoranabuhanga ryatangiye gukoreshwa muri radiyo na tereviziyo by’U Rwanda Digitalisation).

ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yagabye amashami yayo azwi ku izina rya Radiyo z’Abaturage” Community Radios” hirya no hino mu Gihugu

Akarere ka Burera

Richard Ruhumuriza/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru