Yashyizweho kuri9 January, 2017 | 10:05

Bugesera: 166 basabye imbabazi abo biciye ababo muri Jenoside

Mu gitambo cya Misa kuri iki cyumweru muri paruwasi ya Nyamata abakirisito 166 bakoze Jenoside basabye imbabazi abo biciye ababo ndetse bongera kwakirwa mu muryango w’Imana nyuma yo kwigishwa inyigisho z’isanamitima na Padiri Rugirangoga. Uwitwa Ntambara wafunguwe kubera ibi byaha we n’abo yiciye bongeye kwiyunga bose bemeza ko babohotse, umwe ipfunwe abandi ubwoba bamugiriraga.

Aba bantu 166 barangije urugendo rw’isanamitima bamazemo amezi atandatu bahabwa inyigisho. Ngo barutangiye barenga 300 gusa bamwe bajyenda bananirwa. Hari hasigaye 252 ariko 86 muri bo kuri iki cyumweru ngo hari ibyo bari bataruzuza ngo bahabwe impano y’imbabazi imbere y’Imana n’abantu. Gusa ngo bizagera muri Mata uyu mwaka biteguye.
Jean Claude Ntambara wahoze ari umupolisi yemera ko yishe Abatutsi muri Jenoside yabakorewe, ndetse yari yarabifungiwe igihano kirangiye ararekurwa, ariko yari atarabohoka, avuga ko yishe benshi ku buryo atamenya umubare.

Kugeza ubu usibye we wemera ko yari akiboshywe n’ibyo yakoze, n’abo yiciye ababo bari bakimutinya bikomeye cyane. Impande zombi zari zifitanye urwikekwe. Nta bwiyunge bwari hagati yabo kuko bemeza ko bari bakimubonamo umwicanyi.

Yabasabye imbabazi ndetse uyu munsi abikorera mu nzu y’Imana n’imbere y’abantu, abo yahemukiye bamubabariye bavuga ko nabo babohotse kandi bagiye gukomezanya hamwe urugendo rugana ku mana.

Claudette Mukamanzi uretse kwicirwa abe, nawe yatemwe inshuro zirindwi, igikomere kinini mu mihoro bamutemye yagikize mu 2007 cyari umupanga Ntambara yamutemye.

Mukamanzi avuga ko yumvaga nta na rimwe azababarira aba bamuhemukiye cyane nka Ntambara, ariko nyuma y’iyi myaka byarashobotse.

Mukamanzi avuga ko kuva Ntambara yafungurwa yahoranaga ubwoba.

Asa numubwira yagize ati “Ataraza kunsaba imbabazi naramubonaga nkihisha. Ariko nashimye Imana ko uru rugendo rutangiye Ntambara yaje kunsaba imbabazi. Ariko ku mutima wanjye kubera ko ariwe wabimburiye abandi narazimuhaye.
Mukamanzi avuga ku nyigisho bahawe na Padiri Ubald Rugirangoga yagize ati “Koko tuzabazwa ibyo twakoze ntituzabazwa ibyo twakorewe” iri jambo ngo niryo ryamuyoboye mu kugirira imbabazi Ntambara akaba aniteguye kuzigirira n’abandi azi bamwiciye ariko bataraza kumusaba imbabazi. Ibi bikamutura umutwaro kuko n’ubu ngo iyo ababonye yihisha.

Padiri Rukizangonga yavuze ko ashimira Imana kuba aba basabye Imbabazi n’abazitanze bakoze igikorwa gikomeye, aba ngo bazabera abandi ikitegererezo nabo batere iyi ntambwe yo gusaba imbabazi no kuzitanga maze umuryango nyarwanda ukiyunga nyabyo.

Fidel Ndayisaba Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yashimiye abo bateye intambwe yo gusaba imbazi nabo bazitanze kuko bose babohotse ubu bakaba babonye amahoro yo mu mutima yo soko y’ibintu byose.

Muri Paruwasi ya Nyamata ni aha gatatu hakorewe iyi gahunda y’isanamitima yatangijwe na Padiri Ubald Rugirangonga nyuma ya Paruwasi ya Mushaka na Mibirizi muri Diyoseze ya Cyangugu

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru