Yashyizweho kuri29 November, 2016 | 05:54

Brig Gen Dr. Rudakubana avuga ko abasirikare bari kwigishwa ubumenyi buzabafasha kwera imbuto

Abasirikare 24 ku micungire y’ibikoresho bitandukanye bikenerwa mu mirimo yo kugarura no kubungabunga amahoro ahari intamba. barimo guhererwa amasomo mu’ Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro(Rwanda Peace Academy) giherereye mu Karere ka Musanze

Abo basirikare bafite ipeti rya ‘Captain’ kuzamura, ni abo muri Kenya, Uganda n’u Rwanda; bimwe mu bihugu bigize Umutwe w’Ingazo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutaba aho rukomeye (EASF).

Ni amasomo atangwa n’u Rwanda ku nkunga y’Ikigo cya Leta y’Ubwongereza gitera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ishami rya Afurika y’Iburasirazuba (BPST-EA), gifite ikicaro i Nairobi muri Kenya.

Brig Gen Dr. Charles Rudakubana, ukuriye Imicungire y’ibikoresho mu gisirikare cy’u Rwanda(RDF), afungura ku mugaragaro amasomo ari guhabwa bariya basirikare kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016, yagaragaje ko mu mirimo yo kubungabunga amahoro haba hakenewe ko inzego zose zikoresha neza ibikoresho n’umutungo kugira ngo ubutumwa bw’amahoro busohozwe neza.

Kubw’ibyo Brig Gen Dr. Rudakubana avuga ko abasirikare bari kwigishwa bazunguka ubumenyi buzabafasha kwera imbuto mu mirimo itandukanye bazaba bashinzwe mu butumwa bw’amahoro bazoherezwamo mu bihugu biri ntambara.

Yagize ati: “Aya masomo azabongerera ubumenyi mu gutegura no guteza imbere gahunda z’imicungire y’ibikoresho ari nako mwumva ibibazo bihari birimo kubona ibikoresho, kubibika, kubitanga, kubivugurura (…) no kugaburira abagarura amahoro.”

Brig Gen Dr. Rudakubana yasabye abasirikare bari gukurikirana ariya masomo kuzakoresha ubumenyi bazunguka barushaho kunoza ubutumwa bw’amahoro bazoherezwamo.

Ati: “Nk’abasirikare muzoherezwa mu butumwa bw’amahoro mu bice bitandukanye, ndabasaba gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye muri guhabwa n’abari kubigisha kugira ngo muzabashe kuzuza inshingano zanyu nimwoherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.”

William Gelling, Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, avuga ko kuba Ikigo cy’u Rwanda cy’Amahoro kiri guhugura ibindi bihugu ku micungire y’ibikoresho mu butumwa bw’amahoro, bishimangira uruhare rw’u Rwanda ‘rwiyongera’ mu kubungabunga amahoro n’akamaro icyo kigo gifitiye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ambasaderi Gelling agaragaza ko Ubwongereza buzakomeza gushyigikira imirimo itegura ababungabunga amahoro ikorwa n’uRwanda hirindwa ko “Ibibazo bikomeye by’amakimbirane birushaho kuba bibi” aho biri haba hagomba kugarurwa amahoro.
Agaruka ku masomo atangwa n’Ikigo cy’u Rwanda cy’amahoro, Ambasaderi Gelling yabwiye itangazamakuru ko arushaho gufasha ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kwitegura neza no gutanga umusaruro mu butumwa bw’amahoro bijyamo.

Yagize ati: “Mu Burasirazuba bw’Afurika muriteguye neza ku butumwa bw’amahoro; urebye nko ku masomo y’uyu munsi hari abasirikare bo muri Uganda, Kenya n’u Rwanda. Ubushize ku masomo yatangiwe aha hari abasirikare bo mu Burundi, Sudani y’epfo, Sudan, Tanzaniya. Ni iby’agaciro gakomeye kuba abantu bigira hamwe, bivuze ko bafite imyumvire imwe, ubwo iyo ubohereje mu butumwa bw’amahoro haba imikoranire myiza.”
Abasirikare 24 ku micungire y’ibikoresho bitandukanye bikenerwa mu mirimo yo kugarura no kubungabunga amahoro ahari intamba
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru