Yashyizweho kuri10 May, 2017 | 22:13

Bavumbuye uburyo bwo kwicungira umutekano binyujijwe mu gushyira abaturage mu masibo

Bamwe mu bayobozi bayobora imirenge inyuranye igize ntara y’Uburasirazuba baravuga ko ubujura ari kimwe mu byaha byakomeje guhungabanya umutekano muri iyi ntara. Gusa Ubuyobozi kandi bugahamya ko hari ingamba zafashwe nka gahunda y’umwihariko muri iyi ntara yo gushyira abaturage mu masibo hakurikijwe uburyo batuye ndetse kugeza uyu munsi umutekano uhagaze neza muri iyi Ntara.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yaguye y’umutekano yahurije hamwe abayobozi bashinzwe umutekano, Abayobora amagereza n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge muri iyi Ntara y’Uburasirazuba. Muri iyi nama hagarutswe ku bujura nka kimwe mu byaha bikomeje guhungabanya no kubangamira umutekano muri iyi ntara ndetse hagarukwa no ku ngamba zafashwe mu gukumira ibi byaha.

Agaruka ku myanzuro yafatiwe muri iyi nama, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Kazaire Judith yavuze ko amarondo ari imwe mu ngamba zizifashishwa mu kurinda umutekano w’abaturage n’ibintu byabo.

Guverineri Judith yagize ati “Imyanzuro mikuru dufatiye muri iyi nama navuga ko iya mbere ari ugukomeza ingamba zo kubumbatira umutekano w’abaturage n’ibintu byabo cyane cyane dukaza amarondo duhana amakuru ndetse tunagerageza kumenya ko abagaragayeho ibyaha bahanwa kugirango abandi babonereho”

Yakmeje agira ati “ Hari n’indi ngamba ariko ni uko hari igitekerezo turimo kunoza cy’amasibo aho indangagaciro n’ubumenyi bavoma mu itorero aho imiryango igera kuri 15 yihuza igakora isibo noneho abanyamuryango bagize iyo sibo buri wese akaba agomba kumenya imibereho ya mugenzi we, ibi byo nko mu karere ka Ngoma yatangiye gukora twatangiye kubona umusaruro kuko n’ukoze icyaha bamukurikirana akamaganirwa kure cyangwa agahanwa”
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Kazayire Judith yemeza ko kuri ubu intara ayoboye umutekano uhagaze neza

Guverineri Judith kandi yavuze ko ubufatanye bw’ubuyobozi bw’ibanze n’abaturage bizafasha mu kugera kuri uyu mutekano usesuye bifuza ndetse bakanifuriza abaturage b’Intara y’Uburasirazuba.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Polisi y’Igihugu mu mwaka wa 2014- 2015 bwagaragaje ko uturere 15 tuza mu myanaya y’imbere mu kugira ibyaha byinshi bihungabanya umutekano mu gihugu hazamo dutandatu tw’ Intara y’Uburasirazuba aho kirehe iza ku mwanya wa mbere.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru