Yashyizweho kuri1 December, 2019 | 16:58

Gatsibo:Ba Gitifu baratungwa agatoki mu kudindiza imikorere myiza y’Abunzi

Abunzi bo mu karere ka Gatsibo baravuga ko mu murimo wabo wo kunga bakunda gukomwa mu nkokora n’abanyamabanga nshingwa cyane cyane ab’ubutugari aho barangarana abaturage baje babagana mu gihe cyo kwandika ibibazo byabo mu gitabo cy’abunzi.

Amanota yagaragajwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB ni uko abaturage bashima serivise z’imiyoborere n’ubutabera ku gipimo cya 73%.Ibi kandi bisanishwa n’uburyo abaturage basobanuramo akamaro ku rwego rw’abunzi mukubarinda gusiragira mu nkiko,aho gutakaza umwanya n’amafaranga ngo byagabanutse uwo mwanya bataga bakaba bawubyaza umusaruro mu bikorwa by’iterambere.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo,bavuga ko imyaka 15 ishize bakorana n’Urwego rw’abunzi bungutse byinshi muguhabwa ubutabera bwunga,gusa bikaba byaratumye umubare w’abirirwaga basiragira mu nkiko waragabanyutse.

Mukamana Christine atuye mu murenge wa Remera,avuga ko urwego rw’abunzi rubafasha mu gukemura ibibazo bitandukanye birimo nibyo abenshi bahitaga birukira mu nkiko.

Icyakora yemeza ko kuri ubu abaturage bamaze kumva neza no kunyurwa n’imyanzuro ifatwa n’abunzi ndetse n’ubujyanama bahabwa .

Ati"Abunzi bakora neza rwose ibibazo bakabirangiza ntaho babogamiye ugasanga imanza zitajya za kiramuruzi cyangwa se ahandi.Njyewe hari umuturage wantwariye ihene avuga ko zamwoneye aranazitwara azimarana icyumweru nzirangisha yanga kunyereka ubwone ndetse no kuzimpa.Ubwo twaje kujya mu rwego rw’abunzi badukiranuye neza."

Mugenzi we Mugiraneza Pascal nawe yemera ko abunzi bafite akamaro ariko kandi hari ibyarushaho kunozwa n’uru rwego kugirango serivisi batanga zirusheho kunogera abaturage.

Ati"Ikintu mbashimira ni uko iyo tubatse serivise badusubiza vuba ariko kubijyanye n’imikorere yabo bakubahiriza igihe kubera ko iyo umuntu aje akabona igihe kiramucitse ataha itishimye.Ni uko icyo gihe bacyubahiriza.Igihe mvuga ni isaha kubahiriza igihe kugira ngo umuturage atarambirwa kandi asubizwe ku gihe yahawe atuje".

Nubwo hishimirwa intabwe abunzi bamaze gutera mu ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage bitajyanywe mu nkiko, Rwamurera Deogratias perezida w’abunzi mu kagali ka Rwarenga asanga bakibangamiwe n’imikorere mibi yabamwe mu bayobozi b’utugari,aho batabonekera igihe ngo bashyikirizwe ibirego by’abaturage nk’uko itegeko ribiteganya,bityo bikabangamira imikorere yabunzi.

Agira ati" Mu murongo wo kwimakaza ubutabera mu rwego rw’imikorere yacu,ubona dukorana neza n’abaturage ariko imbogamizi zirimo ni ku buyobozi.Nk’ubuyobozi bw’akagari dukorana nk’abaturage baza batugana nk’uko itegeko ribiteganya ikibazo mbere y’uko kigera mu bunzi kibanza kwakirwa n’umuyobozi w’akagari akagishyira mu gitabo cyabigenewe cy’Abunzi".

Akomeza agira ati "Hari igihe umuturage aza ugasanga umunyamabanga nshingwa bikorwa ntamubonye rimwe, kabiri aho haracyari imbogamizi ku baturage ugasanga bamwe bagiye bijujuta bati ’abunzi banze kutwakira kandi ubuyobozi twarabubuze’,ugasanga aho ngaho harimo imbogamizi".

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko abunzi bagira uruhare mu kwimakaza imiyoborere ishingiye ku butabera kandi bwunga bakanagira uruhare mukurinda abaturage kugira iobyo batakaza bagana mu nkiko.

Ati"Mu miyoborere y’igihugu ni inkingi ikomeye cyane kuko ari umwimerere w’abanyarwanda aho bunga abanyarwanda bafitanye ibibazo mu mwanya wo kugira ngo bajye mu nkiko bagire ibyo batakazayo nk’amagarama n’amatike n’ibindi".

JPEG - 120.9 kb
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko abunzi bagira uruhare mu kwimakaza imiyoborere ishingiye ku butabera kandi bwunga

Gusa avuga ko imikorere n’imikoranire y’abunzi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’ubutugari, igomba kuba ntamakemwa kugira ngo intambwe yatewe itavaho isubira inyuma.

Ati"Ubundi iyo mikorere yakagombye kuba ari imikorere myiza cyane cyane kubera ko inzego z’ubuyobozi ziba zuzanya n’urwego rwashyizwe rw’ubutabera rw’abunzi ninayo mpamvu byatekerejweho gutyo".

Akomeza agira ati"Aho rero bigaragara ku bakira nk’abanyamabanga nshingwabikorwa b’akagari n’ab’umurenge harimo imbogamizi, ubwo yaba ari yamikorere nyine abantu batangira kuganira n’abakozi kugira ngo twakirane abaturage na yombi muri gahunda RGB idukanguri n’igihugu yo kugira ngo dutange serivise nziza ku baturage bacu".

Komite y’abunzi yatangiye mu mwaka 2004, bashyirwaho n’itegeko no 17/2004 ryo ku wa 20/06/2004 rigena inzego z’ubutabera ryashyizeho abunzi mu rwego rwo kunga abafitanye amakimbirane bakongera kubana mu mahoro, ni muri urwo rwego kandi mu gihugu hose hatangijwe icyumwe cy’abunzi mu kurushaho kwimakaza ubutabera.

Mukeshimana Alice /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru