Yashyizweho kuri4 April, 2017 | 09:52

Amerika n’Uburusiya kukibazo cya Koreya ya Ruguru

Intumwa ya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Koreya ya ruguru yahise yoherezwa igitaraganya mur’iki cy’umweru I Moscou kuganira n’abategetsi b’Uburusiya kukibazo cya Koreya ya ruguru, mugihe hasigaye imisi mike Umunyamabanga wa Leta y’Amerika ngo agendere Uburusiya.

Ibyo byatangajwe kur’uyu wa mbere n’umudiplomate w’Amerika.

Joseph Yun, azabonana na mugenzi we w’Uburusiya Igor Morgoulov, hamwe n’abahanga b’abashakashatsi I Moscou.

Koreya ya ruguru ishobora gufatirwa ibindi bihano n’akanama ka ONU gashinzwe umutekano kubikorwa byayo byo kugerageza ibisasu bya misile kandi Uburusiya bufite uburenganzira bwo guhagarika ingingo nk’iyo ya ONU.

Ubushinwa nabwo busanzwe bufite icyo kibazo muri ONU cyo kimwe na Amerika. Ni mur’urwo rwego , Perezida w’Ubushinwa yitezwe kwa kirwa na Donald Trump w’Amerika kur’uyu wa kane n’uwa gatanu.

Trump yatangaje kur’iki cy’umweru ko mugihe abandi bakwigira ba sibindeba , Amerika ubwayo yonyine ishobora gushakira umuti ikibazo cya Koreya ya ruguru harimwo no gukoresha ingufu za gisirikare.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru