Yashyizweho kuri11 June, 2017 | 16:54

Amajyepfo: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batoye Kagame kuzababera umukandida mu matora

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagize Inteko itora mu Ntara y’Amajyepfo bemeje ku kigero cya 100% ko Paul kagame ari we uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2017.

Aya matora yabereye kuri Stade ya Nyanza kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2017, nyumay’uko mu minsi ishize uturere twose uko ari turindwi tugize Amajyepfo twari twemeje ku kigero cya 100% ko duhisemo Paul Kagame nk’umukandida wabo.

Nyuma yo gusobanurirwa amabwiriza agenga amatora, abagize Inteko itora uko ari 1 232 bahawe udupapuro, buri wese yandika umukandida yifuza, bose nta n’umwe usigaye (100%) bahuriza kuri Paul Kagame ko ari we bifuza ko azabahagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi bagize Inteko itora mu Ntara y’Amajyepfo, bavuga ko guhitamo Kagame babishingira kuri byinshi yabagejejeho, birimo uburezii kuri bose, ibikorwa remezo binyuranye, umutekano usesuye, guhesha u Rwanda ishema ku ruhando mpuzamahanga, guha umugore ijambo, inkunga y’ingoboka ku batishoboye bageze mu zabukuru, Girinka Munyarwanda, ubwisungane mu kwivuza, guca ruswa n’akarengane n’ibindi.

Rusanganwa Theogene umwe mu batoye yagize ati “Yatugejeje kuri byiza byinshi, abana bacu biga neza, umutekano, amajyambere n’ibindi byiza byinshi. Niwe twifuza ko yakomeza kutubera umuyobozi“.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo akaba na Guverineri wayo, Mureshyankwano Marie Rose, yashimiye abatoye bose avuga ko bahisemo neza, bityo yizeye ko ibyo bakoze bazabishimangira ku ya 4 Kanama 2017.

Yagize ati “Muzi guhitamo igikwiriye mu gihe gikwiriye, mwarasobanukiwe, none akari ku mutima kamaze gushyirwa mu bikorwa. Turi kwitegura ubukwe dufite tariki ya 4 Kamana, uyu munsi nawugereranya no gusaba no gukwa, umugeni tuzamuhekerwa tariki ya 4 Kanama”.

Senateri Valens Munyabagisha wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yashimiye abatoye, avuga ko bahisemo neza.

Ati “Twahisemo imiyoborere myiza, twamaze guhitiramo abana bacu neza. Ubutumwa bwanyu ndabugeza ku Bunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu”.

Nyuma yo gushaka umukandida uzahagarira Umuryango FPR Inkotanyi mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali, hasigaye kumutora muri Kongere y’umuryango ku rwego rw’Igihugu, ikaba ari yo imwemeza.

Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuba ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no ku wa 4 Kanama 2017 ku bari imbere mu gihugu.
Ingengabihe y’amatora iteganya ko hagati ya taliki ya 12 na 13 Kamena 2017 hazakirwa kandidatire z’abakandida bose, naho kuya 27 komisiyo y’amatora ikazatangaza kandidatire z’agateganyo, zikazatangazwa burundu ku ya 07 Nyakanga.

Biteganyijwe ko abakandida bose bazaba bemejwe bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza taliki ya 17 Nyakanga birangira kuwa 03 Kamana 2017.
Chairman wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo akaba na Guverineri wayo, Mureshyankwano Marie Rose

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru