Yashyizweho kuri13 December, 2016 | 10:45

Amacakubiri muri FDLR yatangijwe na Mudacumura n’abarwanyi bavanye muri Congo y’Uburengerazuba

Mudacumura uyobora abarwanyi ba FDLR naLt Dusabeyezu Patience[ photo internet]

Dusabeyezu wari ukuriye abasirikare barinda Mudacumura uyobora abarwanyi ba FDLR, yatangaje ko amacakubiri muri FDLR yatangijwe na Mudacumura n’abarwanyi bavanye muri Congo y’Uburengerazuba mu mwaka wa 2003.

Lt Dusabeyezu Patience uvuka mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, avuga ko yinjiye muri FDLR ashimuswe n’abacengezi.

Yemeza ko FDLR nta kintu ishobora kugeraho n’ubwo yirirwa ibeshya abarwanyi bayo ko bafite gahunda yo gutera u Rwanda, avuga ko icyo ashingiraho avuga ibi ari uko FDLR yacitsemo ibice igatandukanya imbaraga nke yari ifite.

Igice kimwe ni icya CNRD kiyobowe na Col Ndatimana Laurent uzwi nka Irategeka Wilson Rumbago wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR itaracikamo ibice. Ikindi gice ni FDLR FOCA kiyobowe na Mudacumura.

Lt Dusabeyezu Patience wari ukuriye abasirikare barinda Mudacumura uyobora abarwanyi ba FDLR, avuga ko mu bintu atazibagirwa muri uyu mutwe ari uko yari umuyobozi ariko utabasha kwigurira umunyu.

Uyu musirikare aherutse gutahuka mu cyumweru gishize ku ya 9 Ukuboza 2016
Dusabeyezu avuga ko muri FDLR nta cyiza yigeze ahabona, uretse gusiragira mu mashyamba, abamuyobora bakiteza imbere, we ntiyabashaga no kwigurira umuntu wo gushyira mu byo kurya.

Yagize ati “ Nta cyiza nigeze mpabonera muri FDLR, ni ubwo nahuye n’ibibi byinshi nk’umusirikare ariko hari icyo ntashobora kwibagirwa, gukena ku buryo nanirwa no kugura umunyu wo gushyira mu byo kurya kandi nari nkuriye abasirikare barinda umuyobozi wa FDLR?”

Akomeza avuga ko FDLR yirirwa ibeshya abarwanyi ba yo ko mu Rwanda nta mutekano uhari, ko iyo utashye uvuye muri FDLR bahita bakwica, gusa ngo yafashe umwanzuro wo gutaha nyuma yo kuvugana n’abo mu muryango we bakamubwira ko mu Rwanda hari umutekano usesuye.

Amacakubiri muri FDLR yatangijwe na Mudacumura n’abarwanyi bavanye muri Congo y’Uburengerazuba-Lt Dusabeyezu Patience

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru