Yashyizweho kuri4 October, 2019 | 18:17

Abenyushuri basaga 400 bigaga i Goma bagiye kwigishwa icyongereza umwaka utaha bakomereze mu Rwanda

Abanyeshuri babarirwa mu bihumbi bo mu Rwanda bigaga mu mujyi wa Goma muri DR Congo babujijwe kujyayo kuko Ebola yahageze mu mezi abiri ashize, ubu 426 bagiye gutangira kwigishwa mu Rwanda.

Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye uyu munsi yasuye ikigo bagiye gutangira kwigishirizwamo icyongereza bitegura kuzigira mu Rwanda.

Munyakazi avuga ko abo bagiye gutegurwa bakazatangirana n’abandi umwaka w’amashuri mu Rwanda mu kwezi kwa mbere.

Bamwe mu babyeyi b’aba banyeshuri baganiriye na BBC mu cyumweru gishize bavuze ko nubwo amashuri yabo yaboneka mu Rwanda, ubushobozi bwo kuyishyura batabufite.

Aba babyeyi bagaragaza ko amashuri hakurya i Goma, aho bigisha mu gifaransa, babasha kuyishyura mu bushobozi bwabo mu gihe ayo mu Rwanda kuri bo ahenze.

Umwe mu babyeyi witwa Ézéchiel Rwibasira yavuze ko bakurikirana amakuru bakumva ko muri DR Congo Ebola isa n’itagihari.

Yagize ati: "Icyo dusaba abategetsi ni uko batudohorera, abana ubu benshi ntibiga, abandi babacumbikishije [i Goma]natwe biratuvunnye".

Akomeza agira ati "Nibatudohorere bafungure imipaka abana bongere bige bagenda bagaruka".

Munyakazi avuga ko igihugu kigomba kurinda abaturage bacyo icyo cyorezo [Ebola] bityo izi ari ingamba zo kugikumira.

Avuga ko ibi bari gukora babisabwe n’ababyeyi kandi ngo bizeye ko n’abatarandikisha abana babo bazakomeza kuza muri iyi gahunda.

Munyakazi yavuze ko aba banyeshuri bazigishwa icyongereza maze bakaziga ibijyanye n’ibyo bigaga i Goma mu mashuri yo mu Rwanda.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Munyemana theogene - 1 month ago

None abana ba munyakazi bigahe ni murwanda ch nijanze nibindi rubanda rugufi ryo ruri batw a gusa sibyiza kwikunda nyakubahwa umukuru wigihugu na tabare abaturage ebe ngo mu Rwanda HHH bAtanga dipolome ngo ntikwemere kwiga Nuri kaminuza ubwase iyo wayisabisha akazi ubundise babaguha iyiki baziko itemewe ntaburezi buri murwanda

Izindi nkuru