Yashyizweho kuri11 December, 2017 | 08:03

Abasirikare b ’u Rwanda bagiye gusimbura bagenzi babo

Abasirikare ba Batayo ya 53 ni bo bagiye gusimbura bagenzi babo ba Batayo ya 37 bamaze igihe cy’umwaka mu butumwa bw’amahoro i Darfur.

Ku ikubitiro kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017, RwandAir yatwaye abasirikare 135 bagiye mu masaha ya mu gitondo saa tatu berekeje mu birindiro by’ahitwa Zalingei ho mu Ntara ya Darfur muri Sudani.

Mbere yo guhaguruka berekeza mu butumwa, kuri uyu wa Gatandatu mu Kigo cya Gisirikare i Gako, Batayo ya 53 yahawe impanuro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Jacques Musemakweli wabasabye kuzasohoza neza inshingano igihugu kiboherejemo no kurangwa n’ikinyabupfura.

Mu byo yasabye aba basirikare kandi harimo no guharanira ko ibikorwa byiza bagenzi babo bakoze mbere bihesha isura nziza u Rwanda bitagira ikibitokoza ahubwo bakarushaho kuzakora neza.
Abandi nabo bageze mu Rwanda bavuye muri ubu butumwa bw’amahoro
Kuri iki Cyumweru mu masaha ya saa kumi nibwo bagenzi babo basimbuye mu butumwa bagize Batayo ya 37 basesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe. Ku ikubitiro haje abasirikare 135 bahawe ikaze n’Umuyobozi wa Brigade ya 305, Col. Paul Nyemazi wabakiriye mu izina ry’Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’U Rwanda. Yabashimiye ibikorwa byiza bakoreye mu butumwa bw’amahoro byahesheje ishema igihugu. Yabasabye ko bakomeza kurangwa n’ikinyabupfura kandi ubunararibonye bungutse mu kazi bwabafasha gukomeza gukorera igihugu cyababyaye.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo gusimbura kizageza tariki ya 19 z’uku kwezi aho RwandAir izaba imaze gutwara abasirikare bose hamwe 1624 mu ngendo zigenda n’izigaruka. Gen Musemakweli aha impanuro abagiye mu butumwa

Yanditswe na MUHABURA


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

2 Comments

uzabakiriho aloys - 2 months ago

dushima ingabozu rwanda umutekano zitujyezaho zigasagurira namahanga twese dushyizeha tuzarugira paradizo ibihebyose.

umutesi noella - 2 months ago

kwimakaza amahoro numutekano nibyo biranga umunyarwanda ikeneye interambere ryigihugu na afurika muri rusange mukomereze aho basore beza.

Izindi nkuru