Yashyizweho kuri18 March, 2017 | 16:42

Abarwanyi 15 ba FDLR barimo n’Umurundi bashyize intwaro hasi

Abarwanyi 15 b’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda , FDLR/Foca ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2017, bashyize intwaro hasi bishyikiriza Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Butumwa bw’Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(Monusco) i Kanyabayonga muri Teritwari ya Lubero ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aba banwanyi 15 ba FDLR bashyize intwaro hasi barimo abanyarwanda 7,Umurundi 1 n’Abanye-Congo 7 bari kumwe n’aba Ofisiye babo harimo n’ufite ipeti rya Lieutenant-Colonel utaratangazwa umwirondoro.Bose bakaba bari bavuye mu gace ka Luvoya bazanye imbunda 14 zo mu bwoko bwa AK-47.

Sosiyete Sivile ikorera i Lubero ivuga ko uku gushyira intwaro hasi kw’abarwanyi ba FDLR ari umusaruro w’ubukangura mbaga bwakozwe n’abanyamuryango b’iyi Sosiyete ku bufatanye bw’abayobozi b’imiryango itandukanye mu rwego rwo kugabanya abarwanyi muri iyi Teritwari.

Iyi Sosiyete Sivile ikaba isaba ko aba barwanyi cyane cyane abanyamahanga bahita bohererzwa mu bihugu byabo kandi vuba.
Abandi barwanyi 60 ba FDLR barikumwe n’imiryango yabo igizwe n’abantu 290 ku ya 28 Ukuboza 2014 bishyikirije Monusco , bakaba bakiri mu nkambi ya Kanyabayonga aho banze gutaha mu Rwanda bavuga ko bategereje kubanza kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru