Yashyizweho kuri5 January, 2019 | 09:40

Umutwe ukomeye kurusha imbonerakure watumye abarundi 25 bongera guhungira mu Rwanda

Abarundi 25 aherukaga guhunguka bavuye muri Tanzania, bahungiye mu Rwanda bavuga ko mu Burundi bahozwaga ku nkeke n’undi mutwe ukaze kurusha Imbonerakure.

Umubare munini ni abana kuko bagera kuri 15, abagabo batatu n’abagore barindwi. Binjiriye mu Rwanda ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 4 Mutarama 2019.

Izo mpunzi ku mupaka zahamaze umwanya muto zihita zerekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Bugesera iri mu Murenge wa Gashora zikimara kuhagera abayobozi bazibaruye ngo zihabwe ubufasha burimo aho kuba, ibyo kurya n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye umunyamakuru ko baturutse mu gace ka Gisenyi, Komini ya Busoni ihana imbibi n’Akarere ka Bugesera.

Yavuze ko hamwe na bagenzi be bari baturanye, baherukaga gusubira mu gihugu cyabo bavuye muri Tanzania. Mu guhungira mu Rwanda, ngo hari n’abandi babonaga umutekano wabo utameze neza bakabakurikira.

Ati “Ntabwo wari umeze neza kubera ubonye mwari mubanye neza n’abantu bagatangira kukwikeka ngo (igihugu) cyabavunnye wowe waragihunze, bati ‘Noneho intwaro niziza tuzahita tukumariza’ uhita wumva umutekano wawe utifashe neza. Niyo mpamvu twahisemo gusaba ubuhungiro hano mu Rwanda.”

Uyu mugabo ntiyabashije gusobanura igihe bahungukiye bava muri Tanzania ariko ngo bamwe bavuyeyo ku ngufu muri Gicurasi abandi mu Ukwakira 2018.

Yakomeje agira ati “Hasigaye hari umutwe (Abamigisi) ukaze cyane kurusha Imbonerakure, kuko wambaye gipolisi, babahaye ibyenda by’amashashi. Hari umugabo ubategeko witwa Ngendandumwe Ndakugaritse, aramutse aguketse ko wahunze, ntushobora kugenda ku isambu gushakayo akantu.”

Umubare munini wafashe iy’ubuhungiro nyuma y’imvururu za politiki zavutse mu 2015, ubwo perezida Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu bamwe bavugaga ko itemewe n’amategeko, ndetse akaza gutsinda amatora.

Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo abatavuga rumwe nawe bageragezaga kumuhirika ku butegetsi, ariko uwo mugambi ugapfuba.

Imibare ya UNHCR igaragaza ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2018, mu Rwanda habarizwaga impunzi z’Abarundi 69,089.

Impunzi zikimara kuhagera mu nkambi abayobozi bazibaruye ngo zihabwe ubufasha burimo aho kuba, ibyo kurya n’ibindi bikoresho by’ibanze

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru