Yashyizweho kuri22 April, 2020 | 14:51

COVID19: Abanyarwanda batuye mu gihugu cyu Bubirigi batanze inkunga yo gufasha imbabare mu Rwanda

Abanyarwanda batuye mu gihugu cyu Bubirigi bifatanyije n’igihugu cyabo muri iki gihe cya Gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo guhashya icyorezo cya Coronavirus bakaba baratanze umusanzu ungana n’ibihumbi Mirogwitatu by’amayero [30, 457 EUR ] iyo nkunga ikaba ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miriyoni mirongwitatu .

Iki gikorwa Abanyarwanda batuye mu gihugu cyu Bubirigi [Diaspora Rwanda Belgique] bagitangije mu gihe u Rwanda ruri guhangana no guhagarika gukwirakwira kwa virusi ya Corona, icyorezo cyugarije Isi aho buri wese asabwa kuguma mu rugo hirindwa ingendo zitari ngombwa . ku bwibyo mu gihugu cy’u Rwawanda hakaba habarirwa abaturage ba tari bake ba cyeneye impfashanyo y’ibiribwa cyane ko abenshi bari abakozi banyakabyizi.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANODiasipora Rwanda Belgique: Urubyiruko rwatangije ubukangurambaga bwo gufasha Abanyarwanda

Mu gihe gishize Umuyobozi wa Diyasipora Nyarwanda mu gihugu cyu Bubirigi Bwana Gilles Bazambanza yari yashimiye abanyarwanda batuye mu Gihugu cyu bubirigi bari bamaze kwitanga anabonera ho gukangurira abandi kwi hutisha icyo gikorwa kugira ngo iyo nkunga ibe yabasha kugera kubo yageneye vuba .

Umunyarwandakazi utuye mu gihugu cy’u Bubiligi witwa Madame Marie Goretti Mukunde ya bwiye Umunyamakuru wa MUHABURA ko bishimiye uburyo abanyarwanda bitabiriye igikorwa cyo gufasha abavandimwe babo batuye mu Rwanda bahuye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19.

Madame Marie Goretti Mukunde yagize ati:’’ Abanyarwanda batuye mu gihugu cyu Bubirigi bifatanyije n’igihugu cyabo muri iki gihe cya Gahunda ya Guma murugo mu rwego rwo guhashya icyorezo cya Coronavirus bakaba baratanze umusanzu wabo kandi ukaba wa ramaze koherezwa mu Rwanda, mu by’ukuri twishimiye uburyo abanyarwanda batuye mu gihugu cyu Bubirigi ba byitabiriye .

SOMA INKURU BIFITANYE ISANODiaspora COVID19 : Abanyarwanda batuye mu Bubiligi batangije gahunda yo kugobaka u Rwanda

Madame Mukunde yakomeje avuga ko yumvaga kutagira icyo bakora byari kuba ari ubugwali yagize ati:" Abanyarwanda babyitabiranye umurava ariko cyane cyane bafite ishyaka ku gihugu cyabo. buri wese yumvaga kudatabara ari ubugwali"

JPEG - 105.3 kb
Madame Marie Goretti Mukunde ari kumwe n’Umunyamabanga mukuru wa Francophonie Madame Louise Mushikiwabo

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu bantu 150 banduye- kuva uwa mbere agaragaye ku wa 14 Werurwe 2020- ‘‘abakize ari 84 abakirwaye akaba ari 66 mu gihe nta n’umwe urapfa.’’

Minisante igaragaza ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa usibye umwe uri ‘kongererwa umwuka mu rwego rwo kwirinda ko aremba.’basabwe gutanga amakuru kugira ngo inzego z’ubuzima zikomeze gukurikirana abahuye n’abanduye ngo bitabweho.

Minisante ivuga ko “Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

Abanyarwanda bose basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane ku gukaraba intoki kenshi, kuguma mu rugo no kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ruhumuriza Richard /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru