Yashyizweho kuri29 October, 2016 | 22:57

Abanyarwanda baba hanze bagiranye umwiherero na Ambasade y’u Rwanda muri Canada

Ambasade y’u Rwanda muri Canada cyasabye Abanyarwanda baba hanze (Rwanda Community Abroad RCA) kurushaho kugaragaza isura nziza y’u Rwanda mu mahanga n’aho bagenda hose.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyo Ambasade Shakila Umutoni, yabibasabiye mu Mwiherero w’Abayobozi ba RCA-Canada n’abayobozi ba RCA- z’uturere mu karere ka Ottawa-Gatineau kuya 22 ukwakira 2016.

Ni Umwiherero wari ugamije kureba aho bavuye, aho bageze n’aho bagana, Kureba ibikorwa bakoze niba barabikoze neza, aho bagomba gukosora n’aho bagomba gushyira imbaraga, noneho bakareba ibizakorwa ubutaha.

Umutoni yishimiye ubufatanye bwa ambassade na RCA-Canada, anemeza ko azakomeza gufatanya na bo, abasaba kureba ko bagomba kureba uburyo bagira urahare mu kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda.

Abari mu mwiherero bashoboye kuganira ku bibibera mu mijyi yabo bashobora no kungurana inama y’uko ibintu bimwe byajya bigenda nk’ibyerekeranye n’uko abantu bajya bitabira ibikorwa bitandukanye bitegurwa na RCA z’uturere.

Bimeranije amategeko azemezwa n’inama rusange yo muri mutarama 2017.
Abanyarwanda baba mu mahanga bifuje gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo babinyujije mu mahuriro yaboya RDGN na RCA biyemeje kuzishakamo amadolari 100 000$ yo gutanga umusanzu wabo muri gahunda za leta zihashya ubukene nka Girinka, Gira itungo rigufi ndetse na Mituweli.Src:Igihe

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru