Yashyizweho kuri12 February, 2018 | 18:01

Radiyo Amazing Grace yasabiwe guhagarikwa amezi 3 kubera gutambutsa ikiganiro gituka abagore

Abanyamakuru Bigenzura bavuze ko bikwiye ko Radiyo Amazing Grace ihagarikwa amezi atatu.

Ni nyuma yo gutambutsa ikiganiro gituka abagore, ikiganiro cyatanzwe n’umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas.

Ihagarikwa rya Amazing Grace, ni umwanzuro uzashyirwa mu bikorwa na RURA igenga iminara amaradiyo akoresha.

RMC yanzuye kandi ko iyi radiyo isaba imbabazi abanyarwanda cyane cyane abagore, mu nyandiko.

Usibye radiyo, umuvugabutumwa Niyibikora na we yategetswe gusaba imbabazi mu gihe cy’amasaha 48.

Iyi myanzuro ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2018, nyuma y’aho impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe itanze ikirego.

Nyiri Radio Amazing Grace, Umunyamerika Gregory Ryan Shoof yavuze ko bibabaje kuba umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas yarandagaje abagore.

Shoof yabwiye RMC ko ikiganiro cyaciyeho ari i Musanze ndetse n’ubu akaba ataracyumva cyose kuko yabanje kugishyirisha mu Cyongereza.

Yavuze ko yasabye ko ikiganiro gishyirwa mu rurimi yumva, ubu akaba amaze kumva 1/2 cyacyo.
Umuyobozi wa Profemmes Twese Hamwe yavuze ko bitumvikana ukuntu atarasoma ikirego mu gihe ikiganiro kimaze ibyumweru 2 gitambutse.

Kuwa 29 Mutarama 2018, ni bwo Niyibikora yavugiye kuri Amazing Grace ko nta keza k’abagore kandi ko abagore bafitanye ikibazo n’Imana.

Yagaragaje abagore nk’isoko y’ibibazo byugarije Isi, atanga ingero zo muri Bibiliya avuga ko zerekana ububi bw’abagore kuva muri Eden.

Kubera aya magambo, Niyibikora akurikiranweho kubiba amacakubiri n’ivangura rishingiye ku gitsina.

Ubwo yitabaga RMC, nyiri radiyo yavuze ko yasabye Niyibikora gusubira kuri radiyo akavuguruza ibyo yavuze.

Yavuze ko Niyibikora ari umwe mu bagize itsinda rikorana n’iyo radiyo ryasinye amasezerano yo kwigisha ubutumwa bwiza.

Ni itsinda ryitwa ‘Kwihana no kubabarirana ibyaha’ ridafite aho ryanditse muri Leta; ngo ni iry’abavugabutumwa bishyize hamwe.

Abagize akanama nkemurampaka ka RMC kabajije niba iyi radiyo igira umuntu uyobora ibiganiro, ribwirwa ko ntawe.

Nyiri radiyo avuga ko yatakaje umuyobozi w’ibiganiro muri Mutarama 2018 kubera ibibazo by’amikoro.

Mu gihe uyu mugabo avuga ko ari we usigaye uyobora ibiganiro, hibajijwe uko abiyobora mu gihe yiyemerera ko atazi Ikinyarwanda.

Shoof yavuze ko arimo gushaka undi muyobozi w’ibiganiro, asaba ko byumvikana neza ko ataje mu Rwanda guteza ibibazo.

Nyuma yo kumva impande zombi, abagize akanama nkemurampaka ka RMC bagiye mu mwiherero.

Nyuma y’umwiherero ni bwo bagarutse batangaza imyanzuro bafashe, yo guhana radiyo ubwayo ndetse n’uyu muvugabutumwa.

Ubushinjacyaha Bukuru buherutse gusaba Ubugenzacyaha bwa Polisi gukora iperereza kuri Niyibikora kubera ayo magambo yavugiye kuri radiyo.

Yanditswe na Chief editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru