Yashyizweho kuri29 October, 2016 | 23:01

Abadepite batatu bashya binjiye mu Nteko Ishinga amategeko

Komisiyo y’amatora yatangaje kuri uyu wa gatanu ko ubu hari abadepite batatu bashya mu Nteko basimbura Hon Nyandwi Joseph Desire (uherutse kwitaba Imana), Hon Esperance Nyirasafari wagizwe Minisitiri w’Iterambere ry’umuryango na Hon Mureshyankwano Marie Rose wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Abadepite bashya basimbuye aba, bagenwe hakurikijwe lisiti y’abakandida depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’abadepite yo muri Nzeri 2013, ndetse ngo bishimangirwa n’ibaruwa y’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango yo kuwa 26 Ukwakira 2016 nk’uko itangazo rya Komisiyo y’amatora ribivuga.

Abo badepite bashya mu Nteko ni Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguramye Diogene.
Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite igizwe n’intumwa za rubanda 80. Aba bose hari abatorwa mu mashyaka, abahagarariye abamugaye, abahagarariye urubyiruko

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru