Yashyizweho kuri2 January, 2020 | 15:02

Abadakunda u Rwanda na bo babonye impamba yabo- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arizeza abanyarwanda ko ikibazo cy’abatifuriza ineza u Rwanda bakanaruhungabanya kizarangirana n’uyu mwaka wa 2020.

Ibi Umukuru w’igihugu yabitangarije mu birori by’umunsi mukuru w’ubunani bw’uyu mwaka wa 2020.

Ni ibirori byabaye mu ijoro rya nyuma ry’umwaka wa 2019 rishyira ubunani bw’umwaka mushya wa 2020.

Mu ijambo rye, Umukuru w’igihugu yakomoje ku cyerekezo 2020, ashimangira ko umwaka wa 2019 ushyize akadomo kuri icyo cyerekezo ushimangiye ko u Rwanda ari igihugu cy’umugisha.

Perezida Kagame yanakomoje ku batifuriza ineza u Rwanda, agaragaza ko umwaka wa 2019 nabo bawubonyemo ibibakwiye kuko bakomeje kuvunira ibiti mu matwi.

Yagaragaje ko muri uyu mwaka mushya wa 2020 u Rwanda rwiteguye guharania amahoro n’amajyambere y’abana barwo ku kiguzi icyo ari cyo cyose, aboneraho no kongera kwifuriza abanyarwana umwaka mushya muhire.

Abasaga 1000 baturutse hirya no hino mu turere twose tw’igihugu, ni bo bitabiriye ibi birori byo gusoza umwaka wa 2019 binabinjiza muri 2020 ku butumire bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari kumwe na Madame we Jeannette Kagame. Ni ibirori byabereye muri kimwe mu bikorwa by’amajyambere umwaka wa 2019 usigiye u Rwanda, inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena.

Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru