Yashyizweho kuri4 April, 2017 | 08:15

2010-2017: Abatuye Burera ntibagisiba ibikorwa byateguwe muri gahunda yo kwibuka Jenoside

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka mu batuye ako karere, bikagaragazwa n’uburyo usanga abenshi barakangukiye kwitabira ibikorwa byateguwe muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Ni byinshi ubona iyo usubije amaso inyuma mu myaka irindwi ishize, ukitegereza urugendo rudasanzwe Abanyarwanda bamaze gukora uhereye mu 2010 – 2017 , mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside Mu karere Burera

Icyaha cy’ingengabitekerezo kiri mu byaha bikomeye kandi kikigaragara mu muryango nyarwanda ndetse no mu mahanga.

Abatuye akarere ka Burera bemeza ko iyo ngengabitekerezo igenda igabanuka hagati yabo.’
Uwitwa Jogoro Joseph wo mu kagari Ndago mu Murenge wa Rusarabuye yavuze ko Ingengabitekerezo ya Jenoside iri kugabanuka ku buryo bugaragara .

Ati ” Abacitse ku Icumu ubungubu turasangira kandi turashyingirana”
Nshizimpumu wo muri ako kagari wigeze kuba umunyabanga w’uwahoze ari Superefe ya Kirambo yavuze ko iki cyaha cy’Ingengabitekerezo cyakundaga kugaragara mu Mirenge itandukanye.

Ati” Mu bihe byashize ingengabitekerezo yagaragaraga mu buryo bwo gushyira umuntu mu kato, gushinyagurira, kwigamba, kwandagaza, guharabika, gutesha isura, kuyobya uburari hagamijwe gupfobya jenoside yakorewe abatutsi , guteranya abantu, kwihimura, kwangiza ubuhamya cyangwa ibimenyetso bya jenoside yabaye.”

Nshizimpumu wo muri ako kagari wigeze kuba umunyabanga w’uwahoze ari Superefe ya Kirambo

Akomeza avugako ibi byose byabaga mu Igihe cyo kwibuka, ariko ngo byaragabanyutse ku kigero yemeza ko gishimishije kuva akarere kashyira gahunda ihoraho y’ ibiganiro byo Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ imizi yayo muri buri mudugudu.

Umuyobozi w’ Akarere ka Burerera Uwambajemariya Florence avuga ko bahagurukije kurandurana ingengabitekerezo ya jenoside n’imizi yayo.

Ati ” Twitabiriye ku buryo bushimishije icyunamo kiba buri mwaka , dutanga ibiganiro ku rwego rw’Umudugudu bikangurira abaturage kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo,twita ku nzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Hashyizwe Club zo kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo mu bigo by’amashuri, Gusobanurira abaturage amategeko ahana Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo”

Yakomeje avuga ko bita ku miryango y’abacitse ku icumu bahabwa inkunga y’ingoboka, kurihira abana mu mashuri, kubakira imiryango itishoboye,Kugaragaza abagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside kugirango bashyikirizwe ubutabera

Ati ‘’ Ni muri urwo rwego hashyizweho amategeko kugira ngo hahanwe abakoze ndetse n’abategura gukora iki cyaha cyibasira inyokomuntu, no kurwanya ko cyakongera kuba ukundi,Abaturage barakangurirwa gufatanya mu kurwanya ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’igikorwa kigamije gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Uwambajemariya avuga ko bahaye igihe n’umwanya wo kwibuka no gusobanurira neza amateka, ndetse no kwegera no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi no kwigisha abaturage kugira uruhare mu kurwanya ko jenoside yakongera kubaho ukundi.

Umuyobozi w’ Akarere ka Burerera Uwambajemariya Florence

Yakomeje avuga ko ari ngombwa ko umutekano n’amahoro birushaho kubumbatirwa na buri wese abigizemo uruhare, mu kubungabunga umutekano wa buri wese ku giti cye ndetse n’uwumuturanyi we, abinyujije mu gukumira no kurwanya ibyaha kandi buri wese agatanga amakuru ku gihe ku muntu wese wakora igikorwa gishobora gusubiza igihugu mu bihe by’icuraburindi byo muri 1994.

Ibi byagerwaho buri wese agize ati "Ntibikongere ukundi" hakamaganwa ubugizi bwa nabi, ari na ko abanyarwanda batahiriza umugozi umwe, ku neza n’iterambere ry’imiryango n’igihugu muri rusange.

Itegeko N° 18/2008 ryo ku ya 23/07/2008, rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, ivuga ko icyo cyaha ari urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, imvugo, inyandiko n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki, bikozwe mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara.

Ingingo ya 3 y’iri tegeko isobanura ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kigaragarira mu myifatire irangwa n’ibimenyetso bigamije kwambura ubumuntu umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho, nko gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro mu mvugo, mu nyandiko cyangwa mu bikorwa bisebanya, birangwamo ubugome cyangwa byenyegeza urwango.

Richard Ruhumuriza/ Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru