Yashyizweho kuri23 March, 2020 | 11:32

Impano idasanzwe ije nk’umusanzu wa Airtel Rwanda mu kurwanya icyorezo cya COVID-19

Airtel Rwanda yagize ubuntu kohereza ubutumwa bugufi (SMS) hagati y’abakiliya bayo mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus (COVID-19)

Nyuma y’uko hemejwe ko Covid-19 yageze mu Rwanda, Airtel Rwanda yateye intambwe mu gufasha abakiriya bayo kuguma ku murongo ibaha kohereza sms ku buntu ku murongo wayo.

Iyi gahunda yatangijwe tariki 20 Werurwe 2020, bizafasha abakiriya ba Airtel kohererezanya ubutumwa bugufi ku buntu bityo babashe kuguma hafi y’inshuti n’abavandimwe.

Kohererezanya SMS ku buntu bije byiyongera ku ikurwaho ry’amafaranga yacibwaga abakiliya bohereza amafaranga banishyura ibicuruzwa.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yagize ati “Tuzi neza ko abakiliya bacu batari kuva mu ngo zabo, batari kubasha kugenda ngo babashe guhura n’inshuti n’abavandimwe. Kubaha kohererezanya SMS ku buntu bizabafasha gukomeza kugirana ubumwe mu miryango yabo bakomeza kwirinda kwegerana kimwe n’izindi ngamba bashyiriweho na Leta.”

Iyi mpano idasanzwe ije nk’umusanzu wa Airtel Rwanda mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Avuga kuri iyi gahunda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yagize ati “Kuba Airtel yatanze kohererezanya SMS ku buntu ni icyemezo kiza cyiyongera kuri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda mu gukangurira abantu kuguma hamwe ariko bategerana. Ubu noneho, nibwo dukeneranye kurusha mbere, inshuti n’umuryango bakaguma hamwe muri ibi bihe bitoroshye.”

Airtel ikomeje gukorana bya hafi n’itsinda ryashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu gukurikiranira hafi uko hagenda haba impinduka zijyanye na Coronavirus, kandi ikomeje gukora ibishoboka byose ngo igabanye guhura hagati y’abantu no guhanahana amafaranga mu ntoki.

Airtel Rwanda


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe