Yashyizweho kuri10 March, 2018 | 12:04

Urusengero rw’Abadivantisite rwafunzwe abayoboke Babura aho bakorera isabato[REBA AMAFOTO]

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10, Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi bakorera amateraniro yabo mu rusengero rw’Abadivantisite ruherereye i Nyamirambo hafi yo kuri Club Rafiki mu karere ka Nyarugenge babaye nk’abakubiswe n’inkuba nyuma yo kujya gukora amasengesho yo ku munsi w’isabato basanga ingufuri yumanye n’umuryango bakwiragira imishwaro bashakisha aho bateranira.

Uru rusengero rw’Abadiventisiti rwafunzwe ku wa Gatanu, tariki ya 9 Werurwe 2018, nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Umurenge wa Nyamirambo nk’uko bigaragara ku itangazo ubuyobozi bw’uwo murenge bwasohoye .

Mu biri kwitabwaho mbere yo gufata gahunda yogufunga urusengero uru n’uru,ni uko ubugenzuzi buri kwita kuri ibi:imiterere y’insengero, niba aho zikorera hemewe hatagenewe inzu zo guturwamo ngo zibe za sakuriza abaturage, kuba zitazengurukijwe shitingi cyangwa amabati ku nkuta,kuba zifite ubwiherero buhagije, zifite parking y’imodoka ikwiye, kuba byibuze urusengero ruri ku buso bwa hegitari, kuba insengero zifite uburyo bwo gufata amazi ava ku bisenge,ikiyongereyeho kandi idini cyangwa se itorero rihasengera cyangwa rihateranira rikaba rifite icyangombwa kiriha uburenganzira bwo gukora.

Gusa nyuma y’uko uru rusengero rufunzwe, Umunyamakuru yageze aho ruhereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu(Ku isabato) asanga hari abayoboke babuze aho bizihiriza umunsi w’isabato.

Uyu munsi w’Isabato uhabwa agaciro gakomeye muri iri torero bitewe n’uko abayoboke baryo bawemera cyane ku buryo nta kintu na kimwe cyerekeranye n’umurimo bashobora kuwukoraho ahubwo uba ari umunsi w’ikiruhuko no gusenga gusa.

Nta byo kurya indimi bamwe batangarije umunyamakuru ko bibatunguwe kuba basanze urusengero rwabo rwashyizweho ingufuri.

Umwe muri bo yagize ati “Birababaje cyane kubona urusengero nk’uru rufungwa kubera ibibazo by’ubuziranenge hanyuma ngo tujye gusengera mu Rugunga. Abayoboke benshi baba bibaza ikiba cyabuze kugira ngo bigere aho urusengero rufungwa.”

Undi witwa Shyirambere Viateur yagize ati “Nanjye byantunguye gusanga rufunze ariko nta gikuba cyacitse kuko nibamara kuzuza ibyo basabwe tuzongera tuhasengere.”

Ifungwa ry’uru rusengero rukomeye rw’Abadiventisiti rije nyuma y’uko hafunzwe urundi rukomeye rwa ADEPR Nyarugenge ndetse kandi mu Mujyi wa Kigali hamaze gufungwa izirenga 714 zirimo 156 muri 352 z’abadive mu Karere ka Kicukiro, muri Gasabo hafunzwe 355 muri 699 naho muri Nyarugenge hafunzwe 203 muri 300.
Iki gikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa cyageze no mu turere twose tugize igihugu.

Shyirambere Viateur nawe yatunguwe ni bibabye uyu munsi Aba bayoboke batangiye kubunza imitima bashaka aho bajya guteranira
Aba bahise bayoborwa kwizihiriza isabato mu Rugunga kuko niho hari hafi

Yanditswe na Chief Editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

twara - 2 months ago

Nibakuremo mu Rwanda ntabihanganjye sha bo bumvaga ko batakorwaho !hari nibindi bigiye gukorwaho peee abaturage bararana na matungo yewe hari abifashe nkumuco kndi utabakuramo yewe nabamwe mubayobozi bafite benewabo bararana na matungo naho byakomeye abaturage danje. erega buriya munsengero haberamo kata nyinshi nahadudiyi burya arahakorera da sinjyanumva babandi banga ubutegetsi bw’I kigari ibugande arinsengero biberayo nabakirisitu babo bacura imigambi yo guhungabanya umutekano warwo, nonese Leta y’Ikigali yakwizera izonsengero ite za!🤣munjye murebakuresha oohhhhhh ndabizi igitecyerezo cyange ntimugisohara kuko mbavuze, njyanandika byinshi ndimubisohore, ariko peee mutsinze igitego haduyiiii

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe