Yashyizweho kuri1 January, 2017 | 05:21

Umwaka wa 2017: Menya Inzira ebyiri mu kubaho k’umuntu

Bavandimwe, izo nzira ebyiri nta zindi uretse ijyana mu bugingo n’ijyana mu cyorezo. Iyi nyigisho ku nzira ebyiri,Yezu yatangiye hejuru y’umusozi, ifite amateka maremare. Tuyisanga mu bitabo by’amategeko ya Musa, tuyisanga mu bitabo by’abahanuzi.

Yewe tuyisanga no mu bitabo by’abahanga, cyane cyane mu gitabo cy’umuririmbyi wa Zaburi. Ni inyigisho iremereye. Kandi iduhwitura.

Dore Inzira ebyiri mu kubaho k’umuntu

1 Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,akirinda inzira y’abanyabyaha,
kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

2 Ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,akayazirikana umunsi n’ijoro!

3 Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,kikera imbuto uko igihe kigeze,kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

4 Naho ku bagiranabi si uko bigenda:bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

5 Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

6 Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.
SRC: BIBLE
Menya Inzira ebyiri mu kubaho k’umuntu
Yanditswe na Salongo Richard Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe